Niba nta Kwizera natwe imikino ntituzayireba – abafana ba Rayon Sport

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yahamagaye abakinnyi bazahagararira ikipe y’igihugu mu mikino ya FIFA Serie maze kuri urwo rutonde ntihabonekaho umukinnyi ukina mw’izamu rya Rayon Sports Kwizera Olivier maze biteza impaka kumbuga nkoranya mbaga.

bamwe mu banyamakuru bagaragaje ko uru rutonde rutariho umuzamu wa rayon sport rudakwiye nagato ngo kuko uyu muzamu ari we uhetse ikipe ye kuburyo yanatanga umusaruro mw’ikipe y’igihigu kurusha umuzamu wa kabiri wa police fc wahamagawe mu ikipe y’igihugu.

amakuru aravugako Kwizera Olivier ashobora kuba hari ibintu bitemewe anywa bishobora no kuba ari byo bituma ahindagurika cyane kuburyo umukino umwe  yitwara neza cyane undi akitwara nabi cyane.

kuba Kwizera Olivier atahamagawe mu ikipe y’igihugu byababaje abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports cyane kugeza aho bamwe muri bo bahamyako n’imikino ikipe y’igihugu izakina muri aya marushanwa batazayireba aho bavugako abahamagaye iyo kipe bazayirebera.