Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko basabye ko uruzinduko yagombaga kugirira mu Bushinwa muri Werurwe rwimurirwa nyuma y’ukwezi kubera intambara iri kurwanirwa muri Iran.
Trump yabibwiye abanyamakuru ku wa 16 Werurwe 2026, ahamya ko agomba kuba aboneka kugira ngo akurikirane intambara bari kurwana muri Iran.
Ati “Twasabye ko twabyigiza inyuma nk’ukwezi.”
Inama ihuza Perezida Xi Jinping na Trump iteganyijwe hagati ya 31 Werurwe na 2 Mata 2026. Baherukaga kugirana ibiganiro imbonankubone mu Ukwakira 2025.
Ambasade y’u Bushinwa muri Amerika yabwiye BBC ko yabonye aya makuru yerekeye inama ariko ntacyo yayavugaho.
Intambara ya Amerika na Iran yatumye byinshi bihinduka ku Isi birimo n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bwahungabanye kubera inzira ya Hormuz yafunzwe.
Inzego zinyuranye za Amerika zemeje ko gusubika inama bidafite aho bihuriye n’uko u Bushinwa bwaba butanga ubufasha kuri Iran cyangwa hari izindi ngingo z’ubucuruzi batumvikanyeho, ahubwo bigoye ko Perezida yajya hanze mu bihe nk’ibyo barimo.

