‘Turimo turaganira na we , sinumva rero ko bisaba urupfu rwe’ ! M23 ku byavuzwe na Tshisekedi i Bruxelles

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Oscar Balinda, yatangaje ko ibiganiro hagati y’uyu mutwe na Leta ya Perezida Félix Tshisekedi birimo kugenda neza, ndetse ko bigeze kure i Doha muri Qatar mu rwego rwo gushaka agahenge karambye.

Yabitangaje nyuma y’uko Perezida Tshisekedi, mu mpera z’icyumweru gishize i Bruxelles mu Bubiligi, avuze ko kwinjiza mu nzego za Leta cyangwa mu ngabo abantu bahoze mu nyeshyamba bitazongera kubaho, agira ati:“Kereka nibanyica.”

Balinda, mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru, yagize ati:”Ariko turimo turaganira na we, n’intumwa za Leta i Doha, hari ibyagezweho hari n’ibindi bigikomeza, sinumva rero ko bisaba urupfu rwe. Twe turahari, turi mu biganiro kandi birimo biragenda neza, kandi tubifitemo icyizere”.

Mu mateka y’amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo mu myaka irenga 20 ishize, kwinjiza abahoze mu nyeshyamba mu gisirikare cyangwa mu nzego za Leta byagiye bifatwa nk’umuti w’amakimbirane, ariko Perezida Tshisekedi yavuze ko ibyo bidakwiye kongera kubaho, kuko byarushijeho guteza ibibazo aho kubikemura.

Mu ijambo rye, Tshisekedi yagize ati:“Ibyo binyoma byose bise ibiganiro byarangiye habaye kuvanga ingabo, ubumwe bw’Igihugu n’ibindi… Ni ibyo byazanye ibibazo dufite. Njye ndavuga nti ‘Ntibizongera’. Ndashaka ko tuganira ibibazo by’Igihugu ariko ntibivuze ko bigomba kurangira habayeho za ‘brassages’ na ‘mixages’, tukinjiza mu nzego za Leta abantu bagumutse, abantu b’Ubwenegihugu bushidikanywaho”.

Tshisekedi yanashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23  ibyo Kigali yagiye ihakana kenshi  ndetse avuga ko bamwe mu bagize uyu mutwe atari Abanyecongo gusa, Balinda yahakanye ibyo, avuga ko AFC/M23 igizwe n’Abanyecongo kandi ko ari bo bahanganye na Leta.

Yagize ati:“AFC/M23 ni twe duhanganye na Leta kandi dufite ibyo dusaba. Turi mu biganiro na Leta i Doha. Niba avuga kuganira, turimo turaganira na we kandi ibyo biganiro bigeze kure, tumaze kujyayo inshuro zirenga ishanu”.

Yongeyeho ko ku wa mbere intumwa za M23 zageze i Doha kugira ngo baganire n’intumwa za Leta ya Kinshasa ku bijyanye no kubahiriza agahenge ku buryo buhoraho.

Abajijwe niba M23 yarasabye cyangwa izasaba kwinjizwa mu ngabo cyangwa muri Leta, Balinda yasubije ko ibyo bitari byagezweho, ahubwo ko ibiganiro biri ku bibazo byo mu mizi, naho ibyo bizakurikiraho.

Mu gihe ibi biganiro bikomeje, imirwano nayo irakomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru. Ku wa mbere, imirwano yabereye muri Teritwari ya Rutshuru hagati ya M23 n’imitwe ya Wazalendo nka CMC-FDP, ahavuzwe ibice nka Bukombo, Kinyamugezi, Rushihe n’ahandi.

Ibinyamakuru byo muri Congo byagaragaje ko imirwano kandi yakomeje muri Lukweti (Masisi) na Kibati (Walikale), aho M23 ihanganye n’indi mitwe ya Wazalendo. Iyi mirwano ikomeje guteza impfu, ubusahuzi, n’ubuhunzi bukabije bw’abaturage b’inzirakarengane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *