DRC: Abatuye mu Mujyi wa Butembo bagowe no gutandukanye abasirikare n’abajura

Mu Mujyi wa Butembo uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru abaturage bahagaritse imirimo barigaragambya basaba ko amahoro n’ituze byagaruka , bashimangira ko gutandukanye imitwe yitwaje intwaro n’abajura bitwaje intwaro bibakomereye.

Iby’iyo myigaragambyo byatangajwe n’Umuryango wa LUCHA (Lutte Pour le Changement), ukaba uharanira impinduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guhera mu gitondo cya Kare ibikorwa byose bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ryabo hafi ya byose byahagaze kuko Amabanki yafunze, amaduka agafunga, gutanga serivisi na byo bigahagarara , amashuri arafunga n’ibindi.

Nk’uko LUCHA ibitangaza  icyo gikorwa cyari kigamije kwamagana ibikorwa byo kudakemura ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe kirekire mu Mujyi wa Butembo no gusaba abayobozi gufata ingamba zikomeye zo guhangana n’ibikorwa by’ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’uko ikinyamakuru Info Cd cyo muri Repubulika Iharanira Dekomarasi ya Congo dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Jean Pierre Kasma umwe mu bayoboke ba LUCHA yavuze ko into nyamukuru y’uwo munsi bise ‘Umunsi wapfuye’ ari; Ugusaba kuvanaho Meya wa Butembo, Gusaba gusimbuza Umuyobozi wa Polisi muri uwo Mujyi , gusaba kwimura aho imitwe ya Wazalendo yari yarashinze ibirindiro mu Mujyi no mu nkengero zawo, Gusaba gukora iperereza rigamije kurengera abahohotewe no gutanga ubutabera kubera umutekano muke.

LUCHA uvuga ko umutekano ukomeje kuba muke mu Mujyi wa Butembo, aho hakomeje kugaragara ubwicanyi bwinshi , ubujura bukabije bwitwaje intwaro, kwinjirira abaturage ngo bakabambura ndetse n’ibindi bikorwa by’ihohoterwa no guhonyora uburenganzira bwa muntu bikunze kuba hafi aho buri munsi.

Bavuga ko kandi uwo mutekano muke  watewe n’uburyo intwaro zikwirakwizwa mu baturage ntagenzura rikozwe. Jean Pierre ati:

”Turasaba abayobozi ku rwego rw’Igihugu  gufata ingamba zo kwemeza ko abantu bafite amahugurwa ariko batunze intwaro, basohoka mu Mujyi. Ubu hari igikorwa cyo gukwirakwiza intwari cyabaye kidasobanutse gikomeje guhangayikisha kuko ubu biragoye gutandukanye abajura bitwaje intwaro n’imitwe yitwaje intwaro”.

Yakomeje agira ati:”Hari n’abiyita Wazalendo bagenda mu Mijyi bisanzuye. Ni izo mpamvu zose zatumye dutangiza iyi myigaragambyo rusange yo guhagarika imirimo”.

Bavuze ko iyo myigaragambyo bayizeyeho kuba igisubizo gituruka ku buyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *