‘Kereka nibanyica’ ! Tshisekedi yarahiye ko atazongera kuvanga ingabo za Leta n’abo yita inyeshyamba

Perezida Félix Tshisekedi wa DRC yatangaje ko abari mu mitwe y’inyeshyamba avuga ko bakorera inyungu z’uwashotoye Congo batazigera binjizwa muri Leta cyangwa mu ngabo.

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarahiye ati:“Kereka nibanyica”. Tshisekedi yavuze ibi mu gihe mu mpera z’Ukwezi gushize Umudepite wo mu Ishyaka rye yahaye Inteko Ishingamategeko umushinga w’itegeko ryo kubuza abantu bahoze mu mitwe y’inyeshyamba gushyirwa mu nzego za Leta cyangwa igisirikare batabanje gukurikiranwa.

Agerageza gusobanurira abaturage ba DRC baba mu Bubiligi ibyo yavuze mu ijambo yavugiye mu nama ya Global Gateway Forum yabereye i Bruxelles ku wa kane ushize aho yahuriye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Tshisekedi yababwiye ko ari ubutumwa yashakaga guha Isi.

Yagize ati:“Nahaye ikiganza uhagarariye ingabo zitera RD Congo kugira ngo mpamirize Isi yose ko dushaka amahoro kuko akenshi ntimumenya intambara za dipolomasi ziba zibera inyuma”.

U Rwanda ruhakana ibirego byose bya DRC irushinja, rukavuga ko rwafashe ingamba zo kwirinda nyuma y’amagambo ya Perezid awa Congo n’uw’u Burundi, bavuze ko bazomeka u Rwanda kuri Congo bagahindura n’ubutegetsi buriho, kandi rugashinja Kinshasa gufasha umutwe wa FDLR.

Mu ijambo rye ari kumwe n’abamushyigikiye ku wa Gatandatu i Bruxelles, Tshisekedi yavuze ko hashize igihe “batugaragaza nk’aho ari twe ba gashoza ntambara kandi ari twe twatewe, tukaba dufite uburenganzira bwo kwirengera.”

Yongeraho ati:“Aho rero batangiye kutugaragaza nk’abadashaka amahoro, kandi nyamara ari twe ba mbere bifuza amahoro. Kandi kuko dushaka ayo mahoro, namuhaye [mugenzi we Paul Kagame] ikiganza ngo asubize kandi igisubizo mwarakibonye”.

Mu gusubiza biciye mu butumwa Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, anyuze kuri X  yavuze ko Perezida Tshisekedi “we wenyine” ari we ushobora guhagarika intambara abicishije mu nzira nyinshi zirimo “guhagarika gushyigikira [FDLR] no kuyisenya burundu.

Leta y’u Rwanda n’iya DR Congo muri Kamena uyu mwaka basinye amasezerano y’amahoro i Washington, ndetse nyuma bagenda bumvikana ku ntambwe zo kuyashyira mu bikorwa zirimo gusenya umutwe wa FDLR, n’u Rwanda gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi. DRC kandi iri mu biganiro n’umutwe wa M23 muri Qatar.

Tshisekedi yabwiye abari kumwe na we i Bruxelles ko ibiganiro bashaka ari “ibiganiro hagati y’Abanyecongo bose badashaka ubwo bushotoranyi, ikintu cyonyine nsaba abashaka ibyo biganiro icya mbere ni ukwamagana no kuvuga mu mazina uwaduteye”.

Yongeraho ati:“Ntabwo wavuga ibiganiro n’intumwa z’abashotoranyi ndetse bagera ku meza y’ibiganiro bazanye inyungu z’uwashotoye. Ibyo rero ndavuga ko igihe cyose nzaba nkiriho ntabwo bizabaho, kereka nibanyica. Ntibizabaho kuko ibi ni yo mpamvu duhora muri ibi bibazo”.

Yakomeje ati:”Ndashaka ko tuganira ibibazo by’Igihugu ariko ntibivuze ko bigomba kurangira habayeho za “brassages” na mixages” tukinjiza mu nzego za Leta abantu bagumutse, abantu bafite Ubwenegihugu bushidikanywaho”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *