Nyamagabe: Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko hari impanuka y’imashini ikora umuhanda ikaba yishe abantu babiri.
Ayo makuru avuga ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Rugano, Umurenge wa Musebeya Akarere ka Nyamagabe.
Bamwe mu babonye aho iyo mpanuka yabereye, bavuga ko mu bo yishe harimo Niyomucamanza Joseph w’imyaka 28 y’amavuko na mugenzi we bari kumwe muri iyo mashini itunganya umuhanda witwa Nyandwi Jacques w’imyaka 22 y’amavuko.
Bombi ababibonye bavuga ko bahise bapfa impanuka ikimara kuba. Abatanze amakuru bavuga ko bariya bagabo bari abakozi ba Building Corporation.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yahamirije UMUSEKE ko iyo nkuru ari impamo, akavuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko baparitse imashini ku nkengero z’umuhanda kandi ko ubutaka bwari bwasomye buhita butenguka.
Ati: ”Ubutaka bwatengutse imashini irahirima igenda yibirandura ihitana aba bombi.”
CIP Hassan Kamanzi avuga ko habayeho ubuteganye bukeya bw’uwari uyitwaye kubera ko yagombaga kureba aho aparika hameze neza.
Yavuze ko imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Kigeme gukorerwa isuzuma.
Polisi irihanganisha imiryango yabuze ababo, ikibutsa abakoresha umuhanda mu byiciro bitandukanye cyane muri ibi bihe by’imvura kubahiriza gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, aho buri wese akwiriye kwitwararika akarinda umutekano we n’uw’abagenzi atwaye, ndetse n’uw’abanyamaguru.

