Umuvuzi kabuhariwe yatangaje ko hari byinshi umuntu yakwigira ku mubiri we abinyujije mu kureba ibara ry’inkari yihagaritse nk’uko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru.
Ibyo ni ibintu bishobora kumufasha kumenya niba ari muzima, ndetse bigatuma amenya uko atwara ubuzima bwe bwa buri munsi. Ibara ry’inkari ni kimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka niba umubiri wawe uri mu buzima bwiza cyangwa se niba uri mu nzira yo kurwara.
Inkari zishobora kugaragara zifite ibara ry’umuhondo mwinshi, umuhondo mucye, zikarangwa n’icyera cyangwa se rimwe na rimwe hakabamo akabarabone kagaragara nk’umutuku uvanzemo umuhondo.
Ubusanzwe urwungano rw’inkari rugaragaza imikorere ya zimwe mu ngingo z’ingenzi z’umubiri, nk’impyiko. Iyo impyiko zirwaye cyangwa zifite ikibazo, akenshi bifatwa nko guhungabana k’urwungano rw’inkari bigatuma hatangwa inkari zitari ibisanzwe, ndetse zikaba zifite ibara ridasanzwe.
Inkari zidasa n’umweru bisobanura ko umubiri ushobora kuba udafite amazi ahagije, biganisha ku mikorere mibi y’impyiko ndetse no ku zindi ndwara nka z’impyiko, iz’umutima cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima rusange.
Mu rwego rwo gufasha umubiri gukora neza, umuntu asabwa kunywa amazi ahagije bitewe n’ibiro bye n’ingano ye. Amazi afite akamaro kanini mu igabanya ry’umunyu mwinshi, isukari nyinshi ndetse no gusukura urwungano ngogozi ku buryo imyanda isohoka, bituma rukomeza gukora neza.
Iyo umuntu atanywa amazi ahagije, bishobora gutera umwuma, umunaniro, n’imikorere mibi y’imyakura. Igihe ugeze aho wumva umunwa wakakaye cyangwa umwuma mu muhogo, uba uri mu kaga kuko umubiri uba wananiwe kwirwanaho.
Ishuri rikuru ry’ubumenyi, ubwubatsi n’ubuvuzi ryo muri Amerika ryemeje ko abagabo bakwiye kunywa amazi nibura angana na litiro eshatu (3L) ku munsi, harimo n’ayaturutse mu biribwa. Abagore bo bagomba kunywa nibura litiro ebyiri (2L) ku munsi.
Abarwaye impyiko n’abafite ibibazo by’umutima barasabwa kunywa amazi ahagije ariko bagakurikiranwa n’abaganga mu buryo babifatanya n’imiti bafata. Ibi byose kandi bigendana n’imyaka n’ibindi bigenderwaho byihariye kuri buri muntu.
Icyo ugomba kwitaho ni uko igihe udahorana inyota cyangwa udafite ibimenyetso by’umwuma, n’inkari zawe ziri mu ibara risanzwe, uba ufite amahirwe ko umubiri wawe uhagaze neza.
AYA MABARA Y’INKARI ASOBANURA IKI?
Umutuku: Ushobora guterwa n’ibiribwa nk’inkeri cyangwa beterave. Ariko igihe ibi bitari byo byabiteye, uba ukeneye kugana kwa muganga kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’impyiko, uruhago, cyangwa izindi ndwara zikomeye.
Ijimye risa n’icyayi kirimo amajyani: Iki ni ikimenyetso cy’uko utanywa amazi ahagije. Iri bara rikomeje kwigaragaza kandi wanywa amazi, bishobora kuba bigaragaza ikibazo cy’umwijima cyangwa ubundi burwayi.
Ibara ry’ubururu cyangwa icyatsi: Ibi ni ibara ridakunze kugaragara. Akenshi biterwa n’imiti umuntu aba afata. Iyo bibaye, ugomba kunywa amazi menshi kugira ngo isohore imyanda y’imiti.
Hari aho umugabo ashobora kubona ibisa n’amasohoro mu nkari, cyane ku babazwe kanseri ya prostate cyangwa bari ku miti runaka. Ibi nabyo bisaba kwitabwaho n’abaganga.
Impumuro y’inkari nayo ishobora kukuburira
Kunuka kw’inkari bishobora guterwa n’ibirungo byinshi mu mafunguro cyangwa ibiribwa bimwe na bimwe nk’amafi n’ikawa. Iyo imyanda y’umubiri idasohoka neza binyuze mu nkari, bishobora gutera infection mu myanya ndangagitsina, cyane cyane ku bagore. Izi nkari zishobora gutera kubabuka, kwishimagura, cyangwa ibindi bibazo bijyanye n’uburyaryate.
Gukomeza kugenzura inkari zawe ni kimwe mu bimenyetso bigufasha kumenya uko uhagaze ku buzima. Iyo inkari zawe zifite ibara risanzwe, impumuro isanzwe, kandi udafite inyota ihoraho cyangwa umwuma, uba uri mu cyerekezo cyiza.
Icyakora, igihe cyose ubona impinduka idasanzwe mu nkari — yaba ibara, impumuro, cyangwa uburyo uzisohora — ugomba kwihutira kwegera muganga.Inkari z’umweru ariko zidafite ubwinshi bidasanzwe ntacyo zitwaye, ariko uko zikomeza kugenda zijima bigaragaza ko hari ikibazo mu mubiri.
Amagara araseseka ntayorwa, kwirinda biruta kwivuza. Ugomba kwita ku buzima bwawe umunsi ku munsi, ndetse n’utunyuranyo twose wibonaho, nko ku nkari, ntukwirengagize. Kugira ubuzima bwiza ni ikintu gikeneye ubwitange n’ubumenyi bushingiye ku kwitegereza umubiri wawe uko witwara.