Itsinda ‘The Pussycat Dolls’ Ryongeye kwihuza nyuma y’imyaka myinshi barashwanye.

Nicole Scherzinger, Ashley Roberts na Kimberly Wyatt bari bagize itsinda ‘The Pussycat Dolls’ ryakunzwe mu muziki mu myaka yo hambere, bongeye kwihuza bashyira hanze indirimbo, ndetse bateguza ibitaramo.

 

Aba bagore bavuze ko bongeye kwihuza mu kwizihiza imyaka 20 itsinda ‘The Pussycat Dolls’ ryamaze mu muziki, bashimangira ko bateganya ibitaramo 53 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ahandi i Burayi.

Biteganyijwe ko ibitaramo bya The Pussycat Dolls bizatangirira i California ahazwi nka Palm Desert ku wa 5 Kamena 2026.

Uretse ibi bitaramo, iri tsinda ryahise rinashyira hanze indirimbo nshya ryise ‘Club Song’. Ryaherukaga gusohora indirimbo mu myaka itandatu ishize.

Melody Thornton, Carmit Bachar na Jessica Sutta nabo babarizwaga muri iri tsinda, ntibari muri iyi gahunda nshya yo kongera kwihuza.

The Pussycat Dolls ni itsinda ryavukiye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1995, ariko ritangira umuziki byeruye mu 2003. Ryamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Don’t Cha,’ ‘Buttons,’ na ‘Stickwitu’. Ryahagaritse gukorana mu 2010, rigerageza kubura umutwe mu 2019 ariko biranga.

Batatu mu bari bagize ‘The Pussycat Dolls’ ntibazagaragara muri ibi bitaramo

Nicole Scherzinger, Ashley Roberts na Kimberly Wyatt bongeye kwihuza, bashyira hanze indirimbo