Umuhanzi OPA ukomoka muri Bénin yegukanye igihembo gikomeye cya Prix Découvertes RFI 2026, aba umuhanzi wa mbere wo muri iki gihugu ucyegukanye kuva cyatangira gutangwa.
Uyu muhanzi yegukanye iki gihembo nyuma y’ibyumweru byinshi by’amarushanwa, aho amajwi y’abafana ndetse n’akanama nkemurampaka byombi byamuhesheje intsinzi.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abanyamwuga 10 mu muziki, kakaba kari kayobowe n’umuraperi w’Umufaransa MC Solaar, katangaje uwatsinze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026.
Muri aba bahanzi bageze ku cyiciro cya nyuma harimo Abanya-Bénin babiri, ari bo OPA ndetse na Yêhwé Yéton, ariko OPA aza kubahiga bose.
Indirimbo “Che Che Che” ni yo yamuhesheje intsinzi. Ni indirimbo ivuga ku buryo bwo gutereta busanzwe bukoreshwa muri Bénin, ikaba ihuza injyana ya Afrobeat n’injyana gakondo zo muri icyo gihugu.
Mu kiganiro yahaye Bip Radio, OPA yavuze ko yakiriye aya makuru y’uko yatsinze amarira amutemba ku maso.
Ati: “Nishimye cyane. Nararize cyane ubwo bampamagaraga bambwira ko ntsinze. Ni umusaruro w’urugendo rurerure n’imbaraga nyinshi nakoresheje mu muziki.”
OPA azwiho gukora umuziki uhuza injyana zitandukanye zirimo Afrobeats, Soul na Jazz, akabivanga n’amajwi n’injyana gakondo zo muri Bénin, ibintu bituma umuziki we ugira umwihariko.
Mu bahanzi bamubereye icyitegererezo harimo Angélique Kidjo, Fela Kuti ndetse n’itsinda ryamamaye rya Poly-Rythmo. Ibi bigaragaza ko ashishikajwe no guhuza umuziki gakondo wa Afurika n’injyana zigezweho ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzi yatangiye kumenyekana cyane nyuma yo gusohora indirimbo ye ya mbere yise “Yelian”, yahise imenyekana cyane ndetse ikurura abakomeye mu muziki wa Bénin barimo Dibi Dobo, Jay Killah, Amir El Presidente na Jupiter.
Ndetse n’abahanzi mpuzamahanga nka Locko na Pit Bacardi bashimye impano ye, bigaragaza ko afite ubushobozi bwo kugera ku rwego mpuzamahanga.
OPA akomoka mu mujyi wa Bohicon muri Bénin. Azwiho ijwi ryorohereye kandi aririmba mu ndimi zitandukanye zirimo Fon, Igifaransa n’Icyongereza.
Mu mwaka wa 2024, umuziki we wafashe indi ntera ubwo yasohoraga EP ye ya mbere yise “Goslow” igizwe n’indirimbo enye.
Muri zo harimo “Che Che Che”, yamuhesheje igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya Bénin Top 10 Awards, bifatwa nk’iby’ingenzi mu muziki w’icyo gihugu.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2025, yongeye gusohora indi EP yise “Afrocharm” igizwe n’indirimbo esheshatu, aho yagaragaje imvange y’amarangamutima, urukundo ndetse n’imiterere y’umuziki wa Afurika ugezweho.
OPA akorana na label Vip Tribe, aho ari kubaka umwuga w’umuziki mu buryo bufite gahunda n’icyerekezo, mu gihe umuziki wo muri Bénin uri kurushaho gutera imbere.
Mu bitaramo amaze kwitabira harimo We Love Eya Festival yabereye i Cotonou, ndetse mu mpera za 2025 anatumirwa muri Douala muri Cameroun mu birori bya End Of The Year byateguwe na Hennessy Studio, ari bwo bwa mbere yari agiye kuririmba hanze ya Bénin.
Uyu munsi, OPA ari mu bahanzi bakiri bato barimo kugaragaza ejo hazaza heza mu muziki wa Bénin, aho afite intego yo kugeza umuziki w’igihugu cye ku rwego mpuzamahanga, akawuhuza n’injyana zigezweho ariko atibagiwe inkomoko yawo.
Umuhanzi OPA ukomoka muri Bénin yegukanye Prix Découvertes RFI 2026, abaye uwa mbere muri iki gihugu utsindiye iki gihembo cy’icyubahiro mu guteza imbere impano nshya muri Afurika
Indirimbo “Che Che Che” yahesheje OPA intsinzi muri Prix Découvertes RFI 2026, amarushanwa yarimo n’undi muhanzi mugenzi we w’Umunya-Bénin witwa Yêhwé Yéton wari mu bageze ku cyiciro cya nyuma
