Banki Nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya byagiranye amasezerano yoroshya ibyo kwishyurana

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’iya Kenya byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agamije gushyiraho uburyo buzoroshya kwishyurana mu bucuruzi nyambukiranyamipaka.

 

Ayo masezerano agamije gushyiraho gahunda izwi nka ‘Licence Passporting Framework for Payment Service Providers: PSPs’ yitezweho koroshya imitangire ya serivisi z’imari nyambukiranyamipaka muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni amasezerano yasinyiwe mu nama yabaye ishamikiye ku Nama Mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’Imari (Inclusive Fintech Forum), yabereye i Kigali ku wa 11 Werurwe 2026.

Ayo masezerano azafasha abantu bafite uburenganzira bwo gutanga serivisi za PSPs gukorera haba mu Rwanda cyangwa muri Kenya.

Byitezweho guteza imbere ihiganwa mu bucuruzi (competition), gushishikariza guhanga ibishya no kwihutisha itangwa rya serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga zirenga imipaka y’ibihugu.

Abafatanyabikorwa bavuze ko ayo masezerano ajyanye na gahunda ngari y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yo gushyiraho uburyo bwo kwishyurana burenga imipaka (East African Community Cross-Border Payment System Masterplan – EAC Masterplan), igamije kubaka urwego rw’uburyo bwo kwishyurana mu karere ruhuriweho, rukora neza kurushaho kandi rufunguye kuri bose.

Imwe mu ntego z’ingenzi zayo ni ugushyiraho uburyo ibihugu bigize EAC ku mpushya zihabwa abatanga serivisi zo kwishyurana (PSP), ku buryo uruhushya rutanzwe mu gihugu kimwe rwemerwa no mu kindi.

Ibi bigamije gukemura itandukaniro ry’amabwiriza n’amategeko (regulatory fragmentation) ryagiye ribangamira kwaguka kwa serivisi zo kwishyurana zirenga imipaka y’ibihugu.

BNR yagaragaje ko ayo masezerano mashya ari intambwe ikomeye iganisha ku kongera ihangana ku isoko, guteza imbere ihangwa ry’ibishya, no kwihutisha serivisi z’imari n’ikoranabuhanga zambukiranya imipaka, byose bikazakorwa mu igenzura rikomeye ry’inzego zigenzura imari.

Ku ruhande rwayo, Banki Nkuru ya Kenya yongeye gushimangira ubwitange bwayo mu gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere.

Banki Nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya byasinyanye amasezerano azoroshya uburyo bwo kwishyurana

Amasezerano yitezweho koroshya ubucuruzi nyambukiranyamipaka