Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery rugiye guhemba abakinnyi beza b’ukwezi gushize kwa ka Kabiri mu ikipe ya Rayon Sports.
Ni umunsi uzahuza abafana, abakinnyi n’abakunzi ba Rayon Sports bose mu byishimo, umuziki, n’imyidagaduro.
Abahataniye iki gihembo mu ikipe y’abagabo ni Bigirimana Abedi, Olivier Kwizera na Tchimanga Ramazani.
Abo mu ikipe y’Abagore ni Ihirwe Regine, Uwihirwe Josiane na Raissa Umutoni.
Abazitabira iki gikorwa cyo guhemba umukinnyi w’Ukwezi bazagira amahirwe yo gutsindira ibihembo no kumva umuziki. Ni umunsi uzarangwa n’ibyishimo n’imyidagaduro bidasanzwe.
SKOL igihe guhemba abakinnyi beza bo mu kwezi kwa Gashyantare nyuma y’uko yaherukaga guhemba abo mu kwezi k’Ukuboza na Mutarama aho Tony Kitoga yegukanye icy’ukwezi kwa 12 naho Emery Bayisenge yegukana icy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Mbere.
Mu bagore ho uwegukanye icy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa 12 ni Emelyne Mukagatete mu gihe uwegukanye icy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa mbere ari Emerance Niyonshuti.
Gutora umukinnyi uhabwa iki gihembo bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga za Skol Lager.
Ibi SKOL ibikora buri kwezi mu rwego rwo gushyigikira umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze muri Rayon Sports.

Emery Bayisenge na Emerance Niyonshuti nibo bafite igihembo giheruka


