Burya kunywa amazi ni ingenzi, niba utarajyaga ubyitaho, soma iyi nkuru urakuramo amakuru ahagije agufasha kumenya impamvu nyamukuru ukwiriye gutangira kwibanda ku mazi.
Ubusanzwe kunywa amazi igihe ufite inyota ntabwo bihagije. Amazi ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri w’umuntu. Ntabwo rero umuntu ayanywa gusa ari uko agize inyota, ahubwo wakagombye kugira umuco wo kunywa amazi buri munsi.
Nk’uko tubikesha urubuga Medisite na Docteur Daniel Scimeca, umuganga w’inzobere, baradusobanurira indwara ndetse n’ibibazo umubiri wawe wagira uramutse utanyoye amazi mu buryo buhoraho.
Kutanywa amazi bitera gufatwa n’imbwa (Crampes Musculaires): Ni kenshi umuntu afatwa n’ibinya mu mikaya cyangwa se bimwe abantu bita imbwa. Gusa ubu ntabwo ari uburwayi kuri bamwe, ahubwo iki ni ikimenyetso akenshi cyo kubura amazi mu mubiri cyane cyane ku bantu bakora imyitozo ngororamubiri.
Impamvu itera ibi ni uko uko imikaya ikora cyane, igenda ibika imyanda bita acide lactique. Uko igenda iba myinshi mu mikaya, umwuka mwiza wa oxygène ugenda uba muke, bigatuma ufatwa n’imbwa.
Nk’uko Dr. Daniel Scimeca yabivuze mu gitabo yanditse cyitwa Plus jamais fatigué yasohokeye ku nzu y’icapiro Editions Alpen, kunywa amazi bifasha isohorwa ry’imyanda mu mubiri, bigatuma udafatwa n’imbwa.
Kutanywa amazi bitera impatwe (constipation): Ese ujya wibuka kunywa amazi mbere cyangwa nyuma yo gufata amafunguro? Amazi ni ngombwa cyane mu igogora ry’ibiryo.
Iyo unyoye amazi mbere yo gufata amafunguro, bituma igikoma cy’ibyo wariye gikorerwa mu mara cyoroha, bigatuma intungamubiri zivamo ku buryo bworoshye kandi bitagoye igogora ry’ibiryo.
Iyo rero utanyoye amazi, ibiryo bitinda mu mara, bigatuma n’imyanda itinda gusohoka, ikiremamo utubumbe, bigatera impatwe cyangwa kuyisohora bikagorana.
Mu bimenyetso by’impatwe harimo kujya ku musarani inshuro zitarenze eshatu mu cyumweru, ububabare mu nda, kugugara, no kubabara mu gihe wituma. Kunywa amazi rero ni byiza cyane ku mikorere myiza y’uruhago n’urwungano ngogozi.
Kutanywa amazi bitera kurwara umutwe wa hato na hato: Kutanywa amazi bituma umuntu arwara umutwe wa hato na hato. Nubwo nta bushakashatsi bwihariye burakorwa kuri iki kibazo, ibitekerezo by’inzobere mu by’ubuzima bivuga ko iyo utanyoye amazi ahagije, umubiri ukoresha ayo wifitemo bigatuma ukakara. Iyo amazi abuze, umwuka wa oxygène ugabanyuka.
Ubwonko bubuze oxygène nabwo burabangamirwa, bikagutera umutwe.Inama zitangwa n’abaganga ni uko byibuze unywa ibirahure by’amazi hagati ya bitatu na bine ku munsi kugira ngo wirinde umutwe wa hato na hato.
Kutanywa amazi bitera utubuye duto mu mpyiko: N’ubwo ushobora kuba utagira inyota, tangira wige umuco wo kunywa amazi ahagije buri munsi kuko kutayanywa bishobora kwangiza impyiko. Nk’uko bisobanurwa na Dr. Scimeca, impyiko ziyungurura amaraso zigakuramo imyanda.
Iyo utanywa amazi ahagije, iyo myanda yiremamo utubuye duto dushobora kwangiza impyiko. Bimwe mu bimenyetso by’utwo tubuye ni ububabare bukabije bw’umugongo, ububabare mu ruhande rw’impyiko ndetse no kumva wokerwa mu gihande cyayo.
Kutanywa amazi bitera ibibazo by’imyakura (troubles neurologiques): Dr. Scimeca avuga ko uko umuntu agenda asaza, ubushake bwo kunywa amazi bugenda bugabanyuka. Nubwo ariko ubushake buba bwaragabanyutse, umubiri ntuba wabiretse, uracyayakeneye. Kumara igihe kinini utanywa amazi bishobora gutera ikibazo ku mikorere y’imyakura.
Nubwo nta bushakashatsi buhamye kuri ibi, abahanga bavuga ko iyo ubwonko bubuze amazi, ibice byabwo bikora nabi, umuntu akazengera cyangwa se akanitura hasi.
Kutanywa amazi bituma udukoko (bacteria) tutava mu mubiri: Amazi ni moteri y’umubiri wacu. Arakenewe cyane mu gusohora imyanda no kurinda mikorobi kwiyongera mu mubiri. Iyo utanywa amazi ahagije, cyane cyane ku bagore, bishobora guteza ikibazo cy’imyanda idasohoka neza, bigatera infections mu miyoboro y’inkari.
Impamvu abagore bibasirwa cyane ni uko bafite umuyoboro w’inkari mugufi ugereranije n’abagabo. Uko unywa amazi menshi, ni ko mikorobi nyinshi zisohoka, bigatuma wirinda indwara z’inkari.
Kutanywa amazi bitera ibibazo by’uruti rw’umugongo ku bagore batwite: Ni byiza ku bagore batwite kunywa amazi ahagije kuko gutwita bituma uruti rw’umugongo ruremererwa. Iyo utuntu twitwa discs tuba hagati y’amagufa y’uruti rw’umugongo tubuze amazi, turumuka cyangwa tukangirika. Ibyo bitera uburibwe n’ibibazo bikomeye ku mugongo.
Abagore batwite bagirwa inama yo kunywa amazi menshi buri munsi kugira ngo barinde umubiri wabo ndetse n’umwana.
Amazi ni ubuzima. Kutanywa amazi ahagije bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu mubiri harimo uburibwe, umunaniro, indwara z’impyiko, impatwe, ndetse n’ibibazo bikomeye ku bwonko. Ntugategereze kugira inyota ngo unywe amazi igire umuco, ubigire intego ya buri munsi