Umutoza wa Rayon Sports FC, Bruno Ferry, asanga ifite abanyamahanga bake nubwo ari ikipe amaze kumenyera ishobora kwitwara neza ku mukino uwo ari wo wose.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ry’iyo kipe, kigaruka ku buzima bw’ikipe ndetse n’urugendo irimo rwo guhatanira Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.
Bruno Ferry yavuze ko ikipe afite iri ku rwego rwo guhatanira igikombe, kandi nta gitutu atewe n’amakipe akomeye amuri imbere, kuko “iyo ufite igitutu uba ufite ubwoba”.
Uyu mutoza yavuze ko afite abakinnyi benshi kandi beza bigendanye n’abo iyi kipe yaguze ku isoko ry’abakinnyi riheruka rya Mutarama 2026, gusa avuga ko umubare w’abakomoka hanze bari muri iyi kipe ukiri muto.
Ati “Ndahamya ko dufite abakinnyi beza kuko twifashishije isoko riheruka tuziba icyuho cyari gihari. Byatumye tugira ibyo duhindura tugira n’umubare w’abakinnyi beza. Uyu munsi dufite ubushobozi bwo gukora ibyo dushaka nubwo dufite umubare muto w’abanyamahanga.”
“Abakinnyi bakora neza nubwo tuvuye mu bihe byo kunganya imikino itatu yikurikiranya. Umukino uheruka nababajwe n’ibyawuvuyemo ndetse n’ikibazo cy’imyitwarire. Ndizera ko abakinnyi bazigaragaza duhura na Police FC. Abazatureba bazabona ibishya.”
Kugeza ubu Rayon Sports ifite abanyamahanga 14. Abo barimo Yannick Bangala, Richard Ndayishimiye, Asman Ndikumana, Aziz Bassane, Ramazani Tshimanga, Tambwe Gloire, Fall Ngagne, Abedi Bigirimana, Faustin Likau, Aziz Dao, Tony Kitoga, Youssou Diagne, Idrissa Kouyate na Bienvenu Vigninou.
Gikundiro iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino y’Umunsi wa 23, iri kwitegura gukina na Police FC ku mukino wa ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro.


