Christopher Muneza: Nzabaha Album ku isabukuru yanjye y’amavuko.

icyamamare mu muziki wa hano mu Rwanda Christopher Muneza abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze yatangarije abamukurikira ko ku wa 31 Mutarama 2026 ubwo azaba yizihiza isabukuru ye y’amavuko aribwa azashyira hanze album ye nshya ikaba ari na album ye ya gatatu.

iyi album ikazaba yitwa  ’H2O’ (Harnessing 2 Opposites) yari amaze imyaka itatu ayiteguje.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Topher yamenyesheje abakunzi be ko iyi album azayisohora ku wa 31 Mutarama 2026 ubwo azaba yizihiza isabukuru ye y’amavuko.
uyu muhanzi wagaragaje intege nke mu muziki guhera mu mwaka wa 2024 ubwo yatangiye kujya akora indirimbo imwe mu mwaka ariko kuri ubu yongeye kugaragaza ko agiye kugaruka mu muziki kandi n’imbaraga nyinshi aho azashyira hanze iyi album ariko akanakomeza agashyira hanze n’amashusho y’izo ndirimbo.
abakunzi ba Christopher bashobora no kuzongera bakamubona mu bitaramo cyane ko amaze igihe adataramira abakunzi ku ma stage nk’uko byari bisanzwe.
iyi nkuru rero ikaba yanejeje cyane abakunzi b’uyu muhanzi bagaragaza ko bari bamukumbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *