Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yashimangiye ko zizajya zikumirira kure ibishobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, zishingiye ku murage wasizwe n’abakurambere.
Ubu butumwa yabugejeje ku batuye mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo ubwo hatangizwaga ibikorwa bihuriweho by’inzego z’umutekano bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Gen Muganga yagaragaje ko Abanyarwanda bafite agaciro gakomeye, bityo ko nta washaka kubahungabanya ngo bimugwe amahoro. Yibukije ab’i Gatsibo icyivugo “U Rwanda ruratera ntiruterwa” cyavuzwe n’Umwami Cyilima II Rujugira nyuma yo gutsinda ibihugu bine.
Yagize ati “Ntabwo ari ibintu tuje tuzanye bundi bushya, uretse ko dufite ubuyobozi bwiza. Ariko n’abayobozi bacu b’abakurambere bashyizeho icyivugo kivuga ngo ‘u Rwanda ruratera’ ntirukora iki?”
Gen Muganga yasobanuye ko iki cyivugo cyagiyeho “kugira ngo ibintu byose byateza ikibazo abaturage bacu tubikumirire hirya iyo ngiyo, atari aha ngaha”, asaba abaturage ati “Icyo cyivugo rero mujye muhora mukizirikana. Ibibi byose tubisange hirya iriya, mwebwe mutekane.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabwiye abaturage ko igihugu cyakwemera gutakariza abasirikare benshi ku rugamba kugira ngo batekane kandi babeho neza, bityo ko badakwiye kugira impungenge kuko igihugu kirinzwe.
Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano yo kurinda ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu. Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu 2025 bugaragaza hamwe n’izi nzego zirinda umutekano n’ituze ry’abaturage, ziri ku isonga mu zishimirwa cyane kuko zahawe amanota 90,02%.

