Mico The Best yavuze uburyo utuvungukira twahanutse ku meza ya Lick Lick twamukijije kakahava

Umuhanzi Mico The Best ugiye kumara imyaka 20 mu muziki yashyize ahagaragara amayeri yagize agitangira umuziki bikamufasha kubona amafaranga y’abahanzi bajyaga kumushaka aho yakoreraga i Nyamirambo ngo abatunganyirize imiziki.

 

Yabitangarije mu kiganiro na Irene, kuri MIE, aho yavuze ko agitangira yahise abona ko kuririmba bitari biri gutuma abona amafaranga yigira ubwenge bwo kwiga akanakora ibijyanye no gutunganya indirimbo z’abahanzi bikamwinjiriza.

Ati “Mbona umuziki ntabwo uri gutanga akantu neza. Ntangira gushaka kurya udufaranga tw’abahanzi nkoresheje iki? Kubatunganyiriza umuziki. Niga gutunganya imiziki na Devy Denko. Noneho nsa nk’aho ndetse gusohora indirimo ariko udufaranga tw’abahanzi ndaturya cyane, hari muri 2010”.

Mico yavuze ko yagiye ashinga studio n’inshuti ye yitwa Bombastic. Yayishinze munsi y’aho Lick Lick yakoreraga, mu buryo bwo kugera ku bakiliya babaga basagutse kuri uyu muhanga mu gutunganya indirimbo uyu munsi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Lick Lick yari ahuze kandi abikora neza. Akaba afite isoko [rinini] adashobora gukorera ngo arirangize. Turavuga tuti ‘nidushinga aga ‘studio’ munsi ye, abantu arutse tuzajya tubasama”

Mico yavuze ko ayo mayeri yamufashije cyane kuko ngo umuhanzi yaganaga kwa Lick Lick, yamubura agahitira muri ya studio ya Mico yari hafi aho.

Mico yahamije ko icyo gihe yakoreye amafaranga menshi cyane ndetse akanarusha Lick Lick wamurushaga isoko, ubuhanga n’izina kuko yari akomeye cyane muri icyo gihe.

Ati “Buriya rero abatunganya indirimbo batarazamuka bakorera amafaranga menshi. Kuko akorera make ku bantu benshi. Nka kiriya gihe Lick Lick yakoraga indirimbo imwe ku bihumbi 60 Frw [ku munsi]. Ariko nkanjye nashoboraga gukorera ibihumbi 30 ariko nkakora nk’indirimbo eshatu ku munsi”.

Mico yavuze ko mu mafaranga yakiriye harimo ay’abarimo Amag The Black ku ndirimbo ye yamukoreye yitwa “Urugendo” yaje no kumenyekana mu gihe cyayo.

Mico yatangaje ko yabaga kwa mushiki we i Nyamirambo, babonye ko ari gupfundikanga mu muziki bahita mamushakira akazi ko gukora mu kabari.

Icyo gihe yabaye umuseriveri kuko babonaga ari byo bifatika kurusha kuririmba. Aha ni ho yavuye ajya mu byo gutunganya umuziki.

Umuhanzi Mico The Best yavuze uburyo utuvungukira twahanutse ku meza ya Lick Lick twamukijije kakahava