Umuhanzi Habineza Justin [HAJP] umaze kumenyekana mu njyana ya Hip Hop, yateguje Mixtape yise ngo ‘Inzozi z’Umushonji’ avuga ko izaba ari nziza kubera umwanya yayihaye aboneraho asaba abakunzi b’umuziki muri rusange kuzayumva. Ni Ep izaba iriho abahanzi nka Green P na Z’Bra Rwabugiri.
HAJP waherukaga gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo ‘SNITCH’, ‘Umutima’ n’izindi, yahamirije UMUNSI.COM ko mu gihe cya vuba arashyira hanze EP yise ngo ‘Inzozi z’Umushonji’ ibumbatiye ubutumwa bwibanda ku buzima busanzwe abantu babamo.
HAJP yagize ati:”Inzozi z’Umushonji’ ni EP ngiye gushyira hanze kandi izaba irimo indirimbo nziza cyane zigaruka ku buzima bwo ku muhanda abantu basanzwe babamo ariko ikagira n’amasomo menshi. Ndasaba buri wese kuzayumva kuko nayihaye umwanya uhagije”.
Yakomeje agira ati:”Ubusanzwe si nkunda gushyira hanze EP ariko iyi nayihaye imbaraga kandi nzi neza ko bazayikunda. 2026 ndumva ari umwaka nzakoramo ibikorwa bidasanzwe bizakora ku mutima abafana banjye ukazasiga umuziki wanjye ugeze aheza kandi ngahindura Isi yanjye n’abankurikira umunsi ku munsi”.
Kuri uwo muzingo HAJP yise ‘Inzozi z’Umushonji’ hazaba hariho abahanzi batandukanye barimo GREEN P, Rwabugiri Z’Bra, Glory Majesty na Kodo Katuni.
HAJP ni umwe mu bahanzi bari kugaragaza imbaraga muri muzika Nyarwanda. Yaherukaga gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ibaruwa’ yakoranye na ALYANA yarebwe n’abarenga 6,000 , Udasara na Umutima.
Z’Bra Rwabugiri umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye muri muzika Nyarwanda by’umwihariko muri Hip Hop ni umwe mu bahuje imbaraga na HAJP na we uri kwita cyane ku mpano ye.




