Micky yahakanye ibyo kwamagana Scovia Mutesi mu bukwe bwe!

umukinnyi wa cinema mu Rwanda akaba n’umwe mu bakunzwe cyane muri iyi minsi Micky yahakanye ibyo kwamaganira kure umunyamakuru Mutesi Scovia mu bukwe bwe agira ati ibyo navuze si Scovia navugaga.

bijya gutangira Micky yarikumwe n’umugabo we AG Promoter baganira ku bukwe bwabo ariko kuri camera nibwo AG Promoter yabajije Micky impamvu adatumira abantu mu bukwe hanyuma Micky asubiza ko abantu bose abatumiye ariko adatumiye umugore ukora inkuru zo muri congo bityo rero abantu bakabihuza no kuba Scovia ari we mugore uzwiho gukora inkuru zo muri congo bakemeza ko Micky yamaganye Mutesi Scovia mu bukwe bwe.

ibi kandi bakabihuza no kuba Mutesi Scovia mw’itangazamakuru akora ryo gusesengiura amakuru y’ibigezweho hanyuma akabuza abantu gushyira ubuzima bwabo kukarubanda kuko ahari abantu batagira Displine bityo bazifashisha ibyo byashyizwe hanze maze bakabataka.

kandi Micky akaba azwiho gushyira ubuzima bwe kumugaragaro bityo nawe bakamuhuza na Micky ibyo rero byatumye Micky avugako uwo mugore amugeze habi ndetse akwiye kumushyira hasi ariko anavugako namara kubona umwanya uhagije azamwicarira akamuha ukuri.

uku gushyamirana rero kwarakomeje kugera ku bantu benshi bituma Micky abona ko atari byiza maze avugako atigeze avuga Scovia ndetse avugako Scovia afite ikaze mu bukwe bwa Micky ariko uwo mugore Micky yavugaga we adafite karibu rwose mu bukwe bwa Micky.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *