FERWAFA na Rwanda Primier League bamaganiye kure imyitwarire y’abafana ba APR FC

ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA na Rwanda Premier League bwamaganiye kure imyitwarire y’abafana ba APR FC ubwo batishimiraga imisifurire yagaragaye ku mukino wahuje ikipe ya APR FC na Al-Merrikh SC kuri iki cyumweru taliki ya 18/01/2026.

abo bafana nyuma yo kutishimira imisifurire y’umusifuzi ku cyemezo yari afashe cyo kwanga igitego APR FC yari imaze gutsinda bakoze igisa n’imyigaragambyo berekeza ku kicaro cya FERWAFA kugaragariza FERWAFA ko batanyuzwe nicyemezo cy’umusifuzi.

ibi kandi babikoze ku cyumweru babizi neza ko ntamukozi uri ku biro bya FERWAFA cyeretse abashinzwe umutekano bonyine.

ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ry’ibukije ko kutishimira imisifurire bitagakwiye kuba intandaro yo gushyamirana ahubwo abakunzi b’umupira bakwiye kureka inzego zibishinzwe zigakora akazi kazo.

ubwo Afande CDS yaganiraga na RBA yagiriye inama abafana ba APR FC yo kumenyako APR FC ari ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse ari ikipe igendera ku kinyabupfura bityo n’abakunzi bayo bari bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura hanyuma niba hari ikitagenze neza kigaragarira amaso ya buri umwe inzego zibishinzwe zikabyinjiramo ndetse zikabikemura.

Afande CDS kandi yagiriye inama abakinnyi ba APR FC yo kumenya gutsinda ibitego byinshi bityo niyo bakibwa bakibwa bimwe ibindi bikabarwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *