Miliyari 5 Frw yakoreshejwe mu kurengera ibidukikije mu nkambi zo mu Rwanda

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ibinyujije mu mushinga Jyambere wita ku mpunzi n’abazituriye, imaze gushora miliyari 5 Frw mu bikorwa birengera ibidukikije mu kambi eshanu ziri mu Rwanda.

 

Aya mafaranga yashowe mu kambi zirimo Mahama, Mugombwa, Kiziba, Nyabiheke na Kigeme nyuma y’uko hari hakunze kugaragara inkambi zatwaraga ubutaka bwinshi kubera amazi menshi yaturukaga ku nzu impunzi zibamo.

Mu gukemura iki kibazo Leta y’u Rwanda ibinyujije mu mushinga Jyambere hubatswe ibilometero bisaga 20 by’imiyoboro itwara amazi muri izi nkambi, haterwa ibiti, impunzi zihabwa ibigega bifata amazi n’ibindi bikorwa byatumye izi Nkambi zitekana.

Perezida wa Komite Nyobozi y’Inkambi ya Kigeme, Munyakarambi Sebutozi Edson, ati “Hari umwana wakinaga na mugenzi we agwa muri ruhurura itari ikozwe neza iramujyana imuta hepfo tumubona yapfuye. Ubu twishimiye ko hakozwe ibikorwa bibungabunga ibidukikije ku buryo bitakongera gushyira ubuzima bwacu mu kaga, uu nta mpungenge dufite ko hano hariduka kuko amazi yarayobowe neza.’’

Tuyisenge Zagira utuye mu Nkambi ya Kigeme, we avuga ko munsi y’aho batuye hari habi cyane hateye ubwoba ku buryo ababyeyi benshi bari bafite impungenge ko abana babo bazagwamo.

Ati “Imvura yaragwaga umukingo ukariduka bikagenda bitwegera, bashyizemo abakozi barahakora neza, baduhaye akazi n’abo hanze ku buryo twabyishimiye, hano nta mashyamba yahabaga ariko ubu barayateye, nta mpungenge tukigira.’’

Hakizimana Anastase uturanye n’Inkambi ya Kigeme, yagize ati “mbere byari biduteye impungenge ko abana bahakiniraga bagwamo, ubu rero turishimira ko hakozwe, hari umutekano uhagije.’’

Umuyobozi w’umushinga Jyambere ukorera muri MINEMA, Ngoga Frank, yavuze ko hirya no hino mu turere twakiriye impunzi hari hari ibyobo binini n’imikoki byabangamiraga impunzi zihaturiye ariko ko byabashije gusibwa.

Ati “Abana bagwagamo, abantu bakuru bakagwamo n’Abanyarwanda bahaturiye bakagwamo, ubu rero hamaze gukorwa, ubu amazi aragenda. Twagiye tuyobora amazi aturuka ku nzu mu gihe imvura iguye, kugeza ubu muri utwo turere dutandatu twashoyemo miliyari 5 Frw mu kurengera ibidukikije no kurengera ubuzima bw’abari muri izo nkambi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko akenshi ahantu impunzi zubakirwaga ari ahantu hatari hatuwe kugira ngo haboneke igice kinini cyo kubakamo inzu zabo, ko aho abantu batuye ari benshi haboneka ibibazo by’isuri kuko amazi ahurira ahantu hamwe.

Ati “Twakoze imiyoboro yayo mazi no kuyayobora kugira ngo isuri idakomeza kubaho, ni ibikorwa byafashije kugira ngo hataba isuri no kurengera imirima y’abaturage batuye aho hafi. Mbere amazi yangizaga ibindi bikorwa by’abaturage haba uriya mushinga wo kubaka imiyoboro yayo.’’

U Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 137 barimo ababa mu Nkambi eshanu zirimo Mahama, Mugombwa, Kiziba, Nyabiheke na Kigeme. Hari izindi mpunzi ziba mu mijyi itandukanye.

Amazi yo mu nkambi yayobowe mu buryo butangiza

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko bishimira ko ibikorwa birengera ibidukikije byakozwe mu nkambi

Mu Nkambi ya Mugombwa habungabunzwe ibidukikije

Imikingo yaraberamishijwe iterwaho ubwatsi bufata ubutaka kirindwa inkangu