Imbuga nkoranyambaga zagaragajwe nk’intwaro yo kwifashisha mu kurengera uburenganzira bwa muntu

Imbuga nkoranyambaga zifatwa nk’inkota y’amugi abiri ni ukuvuga ko ari isoko y’amafaranga ku babiteguye neza bakazubaka mu buryo budahonyora amategeko y’abazishinze cyangwa ay’ibihugu zikoresherezwamo.

 

Mu Rwanda hari abaziboneyemo amahirwe y’akazi kabinjiriza akayabo k’amafaranga, kandi bwashobokera buri wese wiyemeje.

Gusa ku rundi ruhande hari abazikoresha nabi bakazifashisha mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu aho bazifashisha mu kwibasira abandi cyane cyane ku miterere yabo n’ibindi.

Ibyo bishimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’imitekerereze, bwerekanye ko urubyiruko 43,3% rukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, rwugarijwe n’agahinda gakabije n’izindi ndwara zijyanye n’imitekerereze.

Nubwo bimeze uko urubyiruko ni rwo rushobora kwifashisha izi mbuga mu guhangana n’abakomeza guhungabanya uburenganzira bwa muntu bazikoresha.

Ku wa 6 Werurwe 2026, bwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yaganirizaga abanyeshuri bo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali ku burenganzira bwabo yaberetse ko gukoresha gukoresha neza imbuga nkorangambaga bishobora kubafasha mu kurengera no kubungabunga uburenganzira bwa muntu.

Yasabye urubyiruko ko rukwiriye kwifashisha ubumenyi bahawe mu kurengera uburenganzira bwa muntu bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ati “Nk’abanyeshuri ba Kaminuza, mushobora kuba aba ambasaderi b’ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu mukoresheje imbuga nkoranyambaga ndetse no gukora ubushakashatsi, mugamije kurengera uburenganzira bwa muntu.”

Mu bindi abanyeshuri basobanuriwe harimo inshingano za Komisiyo zirimo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ubw’umwana, umugore n’abandi bafite ubumuga ndetse n’abandi muri rusange.

Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bungutsemo byinshi bigendanye n’uburenganzira bwa muntu ndetse ko uburmenyi bungutse bagiye kubwifashisha mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu barwanya ababuhonyora bifashisha imbuga nkoranyambaga.

Abanyeshuri bigishijwe uburyo bakoresha ikoranabuhanga bita ku burenganzira bwa muntu

Abanyeshuri bagaragarije NHCR ko bagiye kwifashisha ikoranabuhanga mu kurengera uburenganzira bwa muntu

Umurungi Providence yasabye abanyeshuri kwifashisha ikoranabuhanga mu kurengera uburenganzira bwa muntu