Impinduka mu buyobozi bwa EAC – Museveni yasimbuye Ruto

Mu nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC yabereye i Arusha muri Tanzania, Perezida Yoweri Museveni yahawe inkoni y’ubuyobozi bw’umuryango.

Hari hashize umwaka Kenya iyobowe na William Ruto ari we uyoboye uyu muryango akaba yarasimbuye, Salva Kiir Perezida wa Sudan y’Epfo.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 07 Werurwe, 2026, Perezida William Ruto yashyikirije ubuyobozi Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, nyuma y’umwaka inkoni y’ubuyobozi ukagera ku Rwanda.

Uretse Perezida Museveni wahawe inkoni y’ubuyobozi, Ubunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango nabwo bwabayemo impinduka, Amb Stephen Patrick Mbundi, wo muri Tanzania,

 

yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, asimbuye Veronica Nduva wo muri Kenya wari kuri uyu mwanya kuva mu Kamena 2024.

Amb Stephen Patrick Mbundi