Abahanzi bubakiye umuziki wabo ku njyana gakondo no guteza imbere umuco, Massamba Intore, Mushabizi na Layan Mpano bategerejwe mu gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya Kane cyiswe “Gakondo Connect” kigamije guteza imbere abato bakora gakondo no gusigasira umuco nyarwanda.
Ni igitaramo kizaba ku wa 29 Werurwe 2026, mu rwego rwo guherekeza neza ukwezi kwa Gatatu, hagamijwe gususurutsa Abanyarwanda n’abandi banyuranye.
Ni ubwa Kane iki gitaramo kigiye kuba, ariko kandi kizajya kiba ngaruka mwaka, mu rwego rwo kwagura ibitaramo by’umuco.
Muri uyu mujyo, abahanzi barimo Ruti Joel, Muyango Jean Marie na Mariya Yohana baherutse kubwira Abadepite, ko mu rwego rwo gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda, bisaba ko harebwe uburyo Guverinoma itera inkunga ibitaramo gakondo.
Byatangajwe ko mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo ‘Gakondo Connect’ harimo abahanzi bo mu myaka ishize, ndetse n’abahanzi bo mu gisekuru gishya.
Abahanzi bazaririmba barimo: Massamba Intore wamamaye mu ndirimbo zinyuranye kuva mu myaka 40 ishize ari mu muziki, Mushabizi uzwi cyane mu gucuranga inanga, Layan Mpano wamamaye nyuma yo gusubiramo indirimbo ‘Urugo ni urukeye’, Ikirezi Tania, Kellia na Lauritha Munyana, ndetse n’itorero Indinzi Cultural Troupe.
Uyu munsi uzaba umwihariko ku bantu bose bakunda umuziki nyarwanda, kuko “Gakondo Connect” atari igitaramo gisanzwe. Ni umwanya wo kwiyumvamo injyana gakondo, gususuruka, no gusangiza inshuti n’umuryango ibyiza by’umuco nyarwanda.
Abitabiriye bazumva umudiho w’imbyino gakondo, baririmbana n’abahanzi, kandi bakabona amahirwe yo kwigaragaza mu myambarire n’imbyino gakondo.
Ibyiciro byo kwinjira muri iki gitaramo byashyizwe mu byiciro bitatu. Harimo icyiciro cyiswe ‘Ingeli’ aho wishyura 250,000 Frw ku bantu umunani, itike ya ‘Rurangangabo’ aho wishyura 20,000 Frw, ndetse n’itike ya ‘Intagara’ aho wishyura 10,000 Frw.
Abategura iki gitaramo bagaragaza ko intego nyamukuru ari ukugira uruhare mu gusigasira umuco nyarwanda, gufasha abantu gususuruka, no guteza imbere abato bakora gakondo. Ibitaramo nk’ibi bituma abakiri bato bamenya umuziki gakondo, bakamenya n’imbyino n’imigenzo y’umuco nyarwanda.
Nk’uko umwe mu bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo yabivuze, “Ni iby’agaciro kubona abantu bategereje umuziki wacu, bakawukunda, bakawumenya kandi bakawugirira agaciro. Gakondo Connect ni umwanya mwiza wo gusangiza umuco n’ibyishimo ku bantu bose.”
Iki gitaramo kizaba umwanya wo kwishima, gusabana, no kwifatanya mu buryo budasanzwe. Abitabiriye bazava mu gitaramo bafite ibihe byiza byuzuye umudiho, indirimbo, n’imbyino gakondo, byose bishimangira agaciro ku muco wacu.
Massamba Intore yatangajwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya Kane cyiswe ‘Gakondo Connect’
Mpano Layan wamamaye cyane binyuze mu ndirimbo ‘Urugo ni urukeye’ ategerejwe muri iki gitaramo kizaba ku wa 29 Werurwe 2026
Itorero Indizi ryamamaye cyane mu guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu bihangano binyuranye ritegerejwe muri iki gitaramo kigamije guteza imbere injyana gakondo kizabera kuri M Hotel
