Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yishimiye intsinzi ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wongeye gutorerwa kuyobora Uganda muri manda nshya ya karindwi.
Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Perezida Museveni ukomeje kuyobora Uganda muri iyi manda nshya y’imyaka itanu iteganyijwe kuzarangirana n’umwaka wa 2031.
Perezida Kagame yagize ati: “Ishyuke Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku bwo kongera gutorerwa kuyobora Repubulika ya Uganda. Mbifurije ishya n’ihirwe wowe n’abaturage ba Uganda muri manda nshya, mu gihe ukomeje gukorera Igihugu cyawe uharanira iterambere ry’abaturage bawe.”
Perezida Kagame yakomeje ahamya ko yiteguye gukomeza ubutwererane busanzwe bukomeye kandi butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Uganda.
Museveni w’imyaka 81 y’amavuko, ni umwe mu bayobozi ba Afurika bamaze imyaka myinshi ku butegetsi kuko ayoboye iki gihugu muri manda ya karindwi, akaba akundwa cyane n’abaturage ba Uganda ku bw’imiyoborere yimakaza impinduka zigaragarira mu bikorwa biteza imbere Igihugu.
Mu buyobozi bwe bumaze inyaka 40 guhera mu mwaka wa 1986, Perezida Museveni yaharaniye kubaka Igihugu kitagendera ku gitutu cy’amahanga kugeza no ku byemezo by’abaturage byo guhitamo ubabayobora.
Mu myaka amaze ku butegetsi, Museveni yaharaniye kubana neza n’u Rwanda, akaba anashimirwa uburyo yitaye ku mpunzi z’Abanyarwanda bari barambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo n’ubuyobozi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’urugmba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Uganda yakomeje gutsura umubano uzira amakemwa n’u Rwanda nk’Igihugu bisangiye amateka, indimi n’imipaka.
Nubwo uyu mubano wagiye uzamo kidobya, nko hagati y’umwaka wa 2017-2019 ubwo habagaho kutizerana kwa Politiki, ntiwatinze kugaruka ku murongo ndetse ukaba ukomeje gusigasirwa mu buryo butanga inyungu ku baturage b’ibihugu byombi.
