Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, zizwi nka Rwanbatt-1, zambitswe imidali ya Loni mu rwego rwo gushimirwa uruhare zikomeje kugira mu kubungabunga amahoro.
Iyi midali itangwa nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku musirikare usoje igihe runaka mu butumwa bw’amahoro agaragaza ubwitange n’umurava mu kazi.
Umuhango wo gutanga iyo midali wabereye ku cyicaro cya United Nations Mission in South Sudan (UNMISS) giherereye i Tomping mu Mujyi wa Juba, Umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo. Wari uyobowe na Maj Gen Robert Yaw Affram, Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za UNMISS, washimangiye ko iyo midali ari igihamya cy’ubunyamwuga n’ubwitange bugaragazwa n’abasirikare mu bihe bitoroshye.
Mu ijambo rye, Maj Gen Affram yagaragaje ko umudali wa Loni atari impano itangwa bisanzwe, ahubwo ko uba warakorewe binyuze mu minsi myinshi y’akazi gakomeye, amajoro yo kurara ku burinzi ndetse no guhangana n’ibibazo by’umutekano mu bihe by’amakimbirane.
Yashimye kandi Guverinoma y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda, Rwanda Defence Force, ku bwo gukomeza kohereza abasirikare bafite imyitwarire myiza n’ubushobozi bwo kuzuza neza inshingano zabo.
Umuyobozi wa Rwanbatt-1, Lt Col Paul Ndushabandi, yashimye abasirikare ayoboye ku bw’umuhate, kwihangana n’ubutwari bagaragaje mu mezi icumi bamaze mu butumwa. Yabashishikarije gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’akazi ka gisirikare, ashimangira ko uwo muhango ari indi ntambwe mu murimo wabo w’icyubahiro wo kurengera abasivili no guteza imbere amahoro.
Uyu munsi waranzwe n’imyiyereko ya gisirikare igaragaza disipuline n’ubunyamwuga, ndetse n’imbyino z’umuco nyarwanda zakozwe n’abagize Rwanbatt-1 mu rwego rwo gusangira ibyishimo n’abitabiriye umuhango.
Ni igikorwa cyashimangiye umubano mwiza hagati y’ingabo z’u Rwanda n’izindi ngabo zikora mu butumwa bwa Loni, ndetse n’ubwitange u Rwanda rukomeje kugaragaza mu ruhando mpuzamahanga mu kubungabunga amahoro.



