Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia ari mu Rwanda

Lieutenant General Mamat O.A umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu mu Rwanda rugamije kunoza no gushimangira imikoranire isanzweho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rwatangiye ku wa 13 Ukwakira 2025, ahereye kuri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda (MINADEF).

Mamat O.A  ku Birindiro Bikuru bya MINADEF, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

Bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku buryo bwo gukomeza umubano mwiza w’ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Gambia n’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINADEF ryasobanuye ko uru ruzinduko rugamije gukomeza ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi, hanarebwa uburyo bwagutse bwo gukorana mu bikorwa bitandukanye by’umutekano.

Muri ibyo biganiro, Lieutenant General Mamat O.A Cham yasobanuriwe uko u Rwanda ruhagaze ku bijyanye n’umutekano mu Karere, ndetse n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika.

Mu rwego rwo gusobanukirwa n’amateka y’u Rwanda, Lieutenant General Cham yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye i Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

Yananyuze kandi ku Ngoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, ahatangirwa amateka y’ingenzi y’uruhare rwa FPR-Inkotanyi mu guhagarika Jenoside.

Muri urwo ruzinduko rwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia azasura ibigo bitandukanye bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho biteganyijwe ko azahabwa amakuru arambuye ku mikorere y’izi nzego ndetse no gusangira ubunararibonye ku bijyanye n’ubuyobozi n’imyitozo ya gisirikare.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje kwagura umubano binyuze mu bufatanye bwa gisirikare, hagamijwe guteza imbere umutekano, amahoro n’ubushobozi bw’ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *