Pazzo Man yavuze uko Fatakumavuta yabafashije mu Igororero

Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, umwe mu bakurikiranweho gushyira hanze amashusho y’umuhanzi Yampano akora imibonano mpuzabitsina, yagaragaje ko igihe yamaze mu igororero cyamubereye isomo rikomeye mu buzima bwe.

Mu kiganiro yakoze ku wa 2 Werurwe 2026 akimara kurekurwa, yashimiye abamubaye hafi ndetse agaragaza by’umwihariko uko Fatakumavuta yabafashije kumenyera ubuzima bwo mu igororero.

Pazzo Man yavuze ko akigera mu igororero hamwe na Djihad, Fatakumavuta yabahumurije akababwira ko azabafasha mu mezi ya mbere kugira ngo bamenyere ubuzima bushya. Yagaragaje ko yabafashije kubamenyera gahunda z’aho bari, akabaha inama ndetse akabakorera ubuvugizi ku byo babaga bakeneye. Yavuze ko ibyo byabafashije kugabanya ubwoba n’ihungabana bikunze gufata umuntu ugiye kugororwa bwa mbere.

Yasobanuye ko mu minsi ya mbere bamaze mu kato, bakurikiranyirwaga ubuzima bwabo mu rwego rwo kureba uko bahagaze, ariko bakaba barajyaga babona ubufasha binyuze mu butumwa bwohererezanyaga n’abashinzwe umutekano. Yashimiye Fatakumavuta ku buryo yababaye hafi, anavuga ko yamusezeyeho amwifuriza kuzageza indamutso ku Banyarwanda.

Pazzo Man yanagarutse ku buryo DJ Toxxyk yakiriye ubuzima bwo mu igororero, avuga ko atigeze yiheba ahubwo yahise yinjira mu bikorwa by’imikino birimo basketball, amusaba gukomera no kudacika intege.

Yavuze ko ibihe yanyuzemo byamubereye umwanya wo kwisuzuma no kwiyegereza Imana. Yemeje ko byari ngombwa kuri we kuba kure y’inshuti zimwe na bamwe mu bo yitaga abavandimwe, kugira ngo afate umwanya uhagije wo gutekereza ku buzima bwe n’inzira afata mu kazi no mu mibereho.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kuri iki kibazo nyuma y’ikirego cyatanzwe na Yampano ku wa 9 Ugushyingo 2025. Pazzo Man yatawe muri yombi ku wa 11 Ugushyingo 2025, abandi bakekwaho icyaha bagenda bafatwa mu minsi yakurikiyeho.

Ku wa 27 Gashyantare 2026, Urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwasomye urubanza rwaregwagamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John. Urukiko rwategetse ko bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe. Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man we yagizwe umwere, urukiko rutegeka ko ahita arekurwa.

Ibi byatumye Pazzo Man ashimangira ko yubaha ubutabera bw’u Rwanda ndetse ko azakomeza gutegura ubuzima bwe bushya yitandukanyije n’ibyamugejeje mu bibazo.