Umuhanzi n’umucuruzi ukomeye muri Amerika, Sean “P. Diddy” Combs, azarekurwa mbere y’igihe cyari cyatangajwe, ni nyuma y’uko yinjiriye mu buryo bwo kwivuza no kwigisha uko yahanganye n’ibiyobyabwenge.
Combs, ufite imyaka 56, byari byatangajwe ko azasohoka muri gereza ku wa 4 Kamena 2028, ariko ubu azaba ari hanze ku wa 25 Mata 2028, nk’uko byatangajwe na Page Six.
Ku wa 3 Ukwakira 2025, nibwo Combs yakatiwe n’urukiko rwo muri Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igifungo cy’imyaka ine nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gucuruza abagore kugira ngo bashorwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibiyobyabwenge. Yanakatiwe no kwishyura amande angana na n’ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika.
Urukiko rwavuga ko Combs yakoreshaga izina rye rikomeye n’ubuhangange bwe mu muziki agakoresha abagore abajyana mu birori byashoboraga kumara iminsi byitwa ‘freak offs’— ibi birori byari byuzuyemo ibiyobyabwenge, imibonano mpuzabitsina ndetse n’ihohoterwa ry’abantu.
Abashinjacyaha ku rwego rwa leta bamushinjaga “kurema uruganda rw’ubugizi bwa nabi” aho “yahohoteraga, yakangaga, kandi agahatira abagore n’abandi bantu iruhande rwe guhaza irari rye ry’igitsina, kurinda izina rye, no guhishira iyo myitwarire ye”.
Impinduka ku itariki yo kumurekura zaje nyuma y’uko yemerewe kwinjira muri gahunda yo kuvurwa ibiyobyabwenge mu Ugushyingo 2025, bikaba byatumye igihe azamara muri gereza kigabanuka.
Si ubwa mbere itariki yo kumurekura yahinduwe. Combs, ufungiwe muri gereza ya Fort Dix, New Jersey, yari yabanje kubona itariki ye yagiye ishyirwa inyuma kuva ku wa 8 Gicurasi ikagera ku wa 4 Kamena 2028, nyuma y’ibibazo by’uburyo yitwaye mu ntangiriro z’urugendo rwe rwo gufungwa, harimo amakuru avuga ko yari yaranyoye inzoga zidakwiriye no gukora ikiganiro cya telefoni kidasanzwe ari muri gereza.
Nk’uko byatangajwe na TMZ, Combs yavuze ko atigeze yica amategeko ya gereza, kandi ko amakuru avuga ko yari yanyweye inzoga ari ibinyoma.
Umuvugizi we yongeye gusobanura ko Combs “atakoze amakosa mu mategeko ya gereza,” ahubwo ari kwiyitaho no gukomeza kubaho nta biyobyabwenge mu gihe afunzwe.
Gereza iba ifite amategeko akomeye yo kutemerera abafungwa gukora ibiganiro by’abantu benshi icyarimwe kuri telefoni, kugira ngo hirindwe ibikorwa bibi birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba, cyangwa gutera ubwoba ababikoze.
Combs we yisobanuye avuga ko icyo gihe ari kuri telefoni yarimo aganira n’umwunganizi we mu mategeko, wanongeyeho umuyobozi ushinzwe itumanaho ry’inkiko kugira ngo atange itangazo ku kinyamakuru The New York Times.
N’ubwo hari ibibazo byagaragaye muri gereza, abavugizi be bavuga ko Combs ari kwisanga neza mu buzima bwa gereza, ndetse yinjiyemo gahunda yo gutangira kureka ibiyobyabwenge ishobora kumufasha kugabanya umwaka umwe ku gihe cye cyo gufungwa.
Avuga ko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka zikomeye, kandi yemeza ko ubu ari gusobanukirwa n’uko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe.
Mu ibaruwa yandikiye urukiko mbere yo guhanwa, Combs yavuze ko “yakoresheje ibiyobyabwenge ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize” kandi ari kwitwararika kugenzura imyitwarire ye no guhangana n’uburakari bwe.
Icyamamare muri Hip-hop Sean “Diddy” Combs azasohoka muri gereza mbere y’igihe cyari cyatangajwe
