Umuhanzi Mani Martin uri mu ruzinduko mu Buyapani, yasangije abakunzi be ubutumwa burambuye busobanura uko yakiriye urugendo rwe rwo gusura Ingoro Ndangamateka ya Hiroshima, ahantu hibutsa Isi akamaro ko kubaka amahoro arambye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, Mani Martin yasobanuye amagambo ye mu buryo bwimbitse, agaragaza uko byamukoze ku mutima.
Mani Martin yavuze ko yatewe ishema no gusura Hiroshima Peace Memorial Museum, aherekejwe na Professor Yoshi, umwarimu uzwi cyane wigisha amasomo ajyanye no kubaka amahoro no gukemura amakimbirane muri Kaminuza ya Hiroshima City University.
Aha yashakaga kugaragaza ko uru rugendo atarufashe nk’urw’ubukerarugendo busanzwe, ahubwo nk’ishuri rikomeye rimwongerera ubumenyi ku mateka y’Isi n’akamaro ko kurwanya intambara n’amakimbirane. Yavuze ati: “Ni uburambe butazibagirana bwanyeretse imbaraga z’umuntu ku giti cye mu kubaka amahoro ku Isi…”
Uyu muhanzi yasobanuye ko gusura iyi ngoro irimo amateka y’ingaruka z’igitero cya bombe kirimbuzi cyatewe Hiroshima mu 1945, byamwibukije ko amahoro atubakwa gusa n’inzego za Leta, ahubwo ko buri muntu ku giti cye ashobora kugira uruhare mu kuyasigasira.
Yagaragaje ko ubuhanzi bwe, cyane cyane umuziki n’inkuru asangiza abantu, ari bumwe mu buryo akoresha mu gutanga umusanzu we mu kubaka Isi itarangwamo urwango n’intambara.
Avuga ati “Nakiriwe neza muri Kaminuza ya Hiroshima City University, nsangira umuziki n’inkuru n’ihuriro ry’Abayapani biga kuri Afurika…”
Mani Martin yavuze ko nyuma yo gusura iyi ngoro, yakiriwe muri Hiroshima City University (ishami rya Chugoku), aho yahuye n’abanyamuryango ba Japan Association for African Studies.
Aha yahasangije umuziki we n’inkuru zigaruka ku muco n’amateka by’u Rwanda na Afurika muri rusange.
Yagaragaje ko kubona urubyiruko rw’Abayapani rushishikajwe no kumenya Afurika ari ikintu cyamushimishije, kuko bigaragaza ko umuco ushobora guhuza ibihugu n’imigabane itandukanye.
Ati “Niba udashobora kumenya byose ku kintu kimwe, gerageza nibura kumenya ikintu kuri buri kintu…”
Aya magambo Mani Martin yayakoresheje agaragaza ko umuntu adashobora kuba umuhanga muri byose, ariko ko ari ingenzi kugira amatsiko yo kwiga no kumenya ibijyanye n’ibindi bihugu, amateka yabyo n’umuco wabyo.
Yashimangiye ko kumenya amateka y’ahandi bifasha umuntu kwaguka mu myumvire, kumva neza isi atuyemo no kugira uruhare mu kuyubaka neza.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Mani Martin yavuze ko arangije umunsi w’ibikorwa bye muri uru ruzinduko rwiswe “Rebirth”, risobanura kongera kubaho no kwiyubaka bushya.
Iri zina rifite igisobanuro gikomeye, kuko rifitanye isano no kwibuka amateka akomeye ya Hiroshima, ariko hakanagaragaza ko nyuma y’amage n’amateka mabi, abantu bashobora kongera kubaho, kwiyubaka no guhitamo inzira y’amahoro.
Mani Martin ari mu Buyapani kuva ku wa Gatandatu tariki 1 Werurwe 2026, mu ruzinduko rugamije ibitaramo, ibiganiro n’ibikorwa byo gusakaza ubutumwa bw’amahoro binyuze mu muco n’umuziki.
Uru rugendo rwe rwa kabiri muri iki gihugu (aherukayo muri Gicurasi 2019), rugaragaza ko akomeje gushyira imbere ubuhanzi bufite intego, aho umuziki awukoresha nk’ikiraro gihuza abantu n’amateka, ndetse n’ubutumwa bwo kubaka amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Incamake ku gitero cya bombe kirimbuzi cyatewe Hiroshima mu 1945
Ku wa 6 Kanama 1945, mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi (World War II) yari igeze ku musozo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye umujyi wa Hiroshima mu Buyapani bombe kirimbuzi ya mbere yakoreshejwe mu ntambara. Iyi bombe yitwaga “Little Boy”, yajugunywe n’indege y’intambara y’Abanyamerika yiswe Enola Gay.
Ibyabaye uwo munsi: Bombe yaturikiye mu kirere, hafi ya metero 600 hejuru y’umujyi. Mu kanya gato, ubushyuhe n’umuriro byahise bisenya ibice byinshi by’umujyi.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bahise bapfa ako kanya, abandi benshi bapfa mu minsi, mu byumweru no mu myaka yakurikiyeho bitewe n’imirasire (radiation).
Bivugwa ko mu mpera za 1945, abantu barenga 140,000 bari bamaze guhitanwa n’ingaruka z’iki gitero, harimo abapfuye ako kanya n’abishwe n’indwara zatewe n’imirasire.
Iki gitero cyasize umujyi wa Hiroshima ushenywe cyane, ibikorwaremezo byinshi birasenyuka, abaturage bicwa ku mubiri no ku mutima. Abacitse ku icumu bazwi ku izina rya Hibakusha, benshi bagize ibibazo by’ubuzima by’igihe kirekire birimo kanseri n’izindi ndwara zituruka ku mirasire.
Nyuma y’iminsi itatu, ku wa 9 Kanama 1945, indi bombe kirimbuzi yatewe ku mujyi wa Nagasaki. Nyuma y’ibi bitero byombi, u Buyapani bwahisemo gushyira hasi intwaro, bituma Intambara ya Kabiri y’Isi irangira.
Guturika kwa bombe ya Hiroshima kwabaye ikimenyetso gikomeye cy’ingaruka z’intwaro za kirimbuzi. Kuva icyo gihe, amahanga menshi yakomeje kuganira ku buryo bwo kugabanya no kugenzura ikoreshwa ry’izi ntwaro, hagamijwe kwirinda ko ibyabaye byasubira.
Uyu munsi, Hiroshima yabaye ikimenyetso cy’amahoro ku Isi. Ahari igisasu cyaturikiye hubatswe pariki n’ingoro ndangamateka zibutsa Isi amateka mabi yabaye, ariko zinatanga ubutumwa bwo guhitamo inzira y’amahoro aho guhitamo intambara.
Iki gitero gikomeje kwibukwa nk’icyahinduye amateka y’Isi, kigahindura imyumvire ku ntambara n’imbaraga z’intwaro za kirimbuzi.
Mani Martin imbere y’Ingoro Ndangamateka ya Hiroshima, aho yahakuye isomo rikomeye ku mateka n’akamaro ko kubaka amahoro arambye ku Isi
Mu ruzinduko rwe mu Buyapani, Mani Martin yasangije Abayapani umuziki n’inkuru zigaruka ku muco nyarwanda, ashimangira ko ubuhanzi ari igikoresho cy’amahoro
Mani Martin yavuze ko gusura Hiroshima byamwibukije ko buri muntu ku giti cye ashobora kugira uruhare mu gusigasira amahoro
Yakiriwe muri Kaminuza ya Hiroshima City University, aho yagiranye ibiganiro n’abashakashatsi ku bijyanye n’amahoro n’umuco wa Afurika
Uru ruzinduko rwe rwa kabiri mu Buyapani rwiswe “Rebirth Japan Peace Tour 2026”, rugamije gusakaza ubutumwa bwo kwiyubaka no guhitamo inzira y’amahoro
