Iran yemeje ko uwari Umuyobozi w’Ikirenga wayo yahitanwe n’ibitero bya Amerika na Israel
Itangazamakuru rya leta bya ya Iran ryatangaje ko uwari umuyobozi w’ikirenga wayo, Ayatollah al Khameniei yahitanwe n’ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Itangazo kurupfu rwe mu buryo burambuye ryasomwe n’abanyamakuru kuri televiziyo ya leta.
Muri iryo tangazo Inama Nkuru y’Umutekano w’Igihugu ya Irani yavuze ko Ayatollah Khamenei yishwe mu gitondo cya kare cyo ku wa Gatandatu mu biro bye ubwo yari arimo gukora imirimo.
Ikigo cy’Abarinzi b’Impinduramatwara ya Kiyisilamu (IRGC) cyavuze ko urupfu rwa Khamenei mu biro bye ari gihamya y’uko amakuru yavugaga ko yari yihishe ari intambara y’umwanzi mu mutwe”.
Perezida wa Amerika Donald Trump, yanditse ku rubuga Truth Social ati: “Khamenei, umwe mu bantu babi cyane mu mateka, yapfuye.”
Yakomeje agira ati:”Ubu si ubutabera bw’abaturage ba Irani gusa, ahubwo ni ubw’Abanyamerika bose beza.
Ntabwo yashoboye guhunga intasi zacu, kandi, mu bufatanye bwa hafi na Israel, nta kintu na kimwe we, cyangwa abandi bategetsi bishwe bari kumwe na we, bashoboraga gukora.”
Yongeyeho ati: “Aya ni yo mahirwe akomeye ku baturage ba Irani yo kwisubiza igihugu cyabo.”
Usibye uyu Muyobozi w’Ikirenga wa Iran wishwe Kandi kugeza ubu hamaze kwicwa abasirikare bakuru ba Iran barindwi ndetse n’abantu benshi dore Umuryango ukora ibikorwa by’ubutabazi muri Iran wavuze ko kugeza ubu hamaze gupfa abantu 201 mu gihe abandi 747 bakomeretse. Mu ntara zose Iran uko ari 24 harimo haragabwa ibitero bikomeye .
Iran kugeza ubu icyo irimo irakora nkuko yari ikugaba ibitero ku nyungu za Israel na Amerika ziherereye mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Qatar, muri Dubai , Kuwait, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq.
Kuva munsi wejo nibwo ibihugu bya Amerika na Isreal byatangiye kugaba ibitero kuri Iran biyiziza gukora ibisasu kirumbuzi ngo byazarimbura Isi.
