Ni mwitangazo ryashyizwe hanze n’uyu mutwe wa AFC/M23 ugenzura ibice bya kivu zombi rigasinywa na Laurence KANYUKA Umuvugizi w’iri huriro kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026 n’akababaro kenshi agaragaza imyitwarire itari myiza ya Leta ya Kinshasa mugushaka kumaraho abayobozi b’ihuriro AFC/M23 ni itangazo rigira riti.
Ihuriro Alliance fleuve Congo / Movement du 23 mars (AFC/M23) riramenyesha abatuye RDC ndetse n’imiryango mpuzamahanga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurengera agahenge kashyizweho n’ibiganiro bigamije kugarura amahora maze bagatera ibice biyobowe na AFC/M23 bagamije kwica ingabo za M23 ndetse n’abaturage baho hagenzuwe n’iri huriro.
Hifashishijwe ama drone ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa byarashe ibice bigenzurwa na M23 maze bihitana benshi barimo n’umwe mubasirikare bacu bakomeye Col. Willy Ngoma wishwe ku wa 24 Gashyantare 2026 ndetse bakomeza no kugenda bica inzirakarengane nyinshi mu bice bigenzurwa na M23 kandi ibi ntibashobora kuzagenda batabihaniwe kuko twe kurinda abaturage arizo nshingano zacu.
Ntago tuzemera ko ibi byaha bikomeza kubaho turebera cyane ko inshingano zacu ari ukurinda abasivire mubice tugenzura byose niyo mpamvu ubu abasirikare bacu bakomeje kuzenguruka ibice tugenzura bareba niba haba hari ikitagenda neza.
Ibi twabigarutse ho mu byumweru bitambutse tuvugako Leta ya Kinshasa yarenze ku masezerano y’amahoro maze igahitamo gukomeza gutera ariko ntagikorwa ariko dukomeza kugaragaza koiyi leta ikomeza gucengera mubice bya kivu zombie igamije kwica abaturage.
Nkubu barikwica abantu muri kawele, mweso,rutigita, kitazungura,rugezi, kitendebwa,kashihe,kiduveri,rubaya,rumbishi,walikale,masisi,kalihe,gasovu,nkokwe,gatoyi,minembwe,gasheke,murema,mberwa, ruki, mutobo, nyaruhinga,murumemulene, rutare, kadasomwa, nyagisozi, nyabikeri, kinyumba, nyabyondo, miyanja,kasirosiro,bunyantenge na misiya ndetse n’uduce byegeranye.
Uretse kuba dukora ukodushoboye tukagaragaza ko tudukomeje kurengerwa ku masezerano yumvikanyweho n’impande zombi dukomeje kurinda abaturage nkuko twabyiyemeje kandi ikitazagenda neza tugomba kujya tukigaragaza n’ubwo twinubirako ibyo tugaragaza ntacyo bikorwaho.
Twiteguye gukomeza kurwana iyi ntambara yatangijwe na leta ya Kinshasa dufite intego yacu twiyemeje yo gukomeza kurinda abaturage bakomeje kugerwaho ningaruka zubutegetsi bubi ndetse n’imitungo yabo yose tugomba kubarindana nayo.
Ni itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa AFC/M23 Laurence KANYUKA.

