Uriya Mugore ndamushyigikiye, “Umugabo yigize nabi aba agomba guhanwa”. Micky

Mukobwajana Asifiwe wamamaye muri Cinema no ku mbuga nkoranya mba nka Micky yavuzeko yabonye umugore urigukubita umugabo we bikamubabaza nk’abandi ariko nyuma yaza kumva impamvu yamukubitaga bigatuma yumva bari kuruhande rumwe ndetse nawe akumva uwe akoze amakosa nkayo yamutimbagura nkuko uwo mugore yakubitaga umugabo we.

 

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranya mbaga hasakaye amashusho y’Umugore wakubitaga Umugabo we amukubita inshyi zo mu matama ndetse n’Imigeri yo ku mirundi anatongana cyane ku buryo abari aho bose bari bacecetse ubona ko uwavuga nawe yarenzwa kuri uwo mugabo wakubitwaga.

Buri wese wagezweho nayo mashusho yumvise ababaye rwose cyo kimwe na Micky ubwo yari mu kiganiro na Irene Murindahabi wa MIE Empire yavuze ko ariya mashusho yayabonye akabona ko kwigira Umugore w’inshege Atari byiza noneho gukubitira Umugabo muruhame ataribyo nagato.

Gusa Police y’u Rwanda yavuze ko irigushakisha uyu mugore ndetse iza no gutangaza ko yamaze kumuta muri yombi ibyanejeje abantu benshi bavugako uyu mugore yarakwiye gutabwa muri yombi akabazwa iri hohotera akorera umugabo we harimo abaturage b’u Rwanda abo hanze ndetse n’Imiryango irengera Uburenganzira bwa Muntu yari yageze muri iki kibazo.

Gusa uyu mugore amaze gutabwa muri yombi yarisobanuye ararekurwa maze ajya kuri YouTube asobanura impamvu yakubise umugabo we abantu bose nk’abitsamuye bumva ntakosa yakoze ryo kumukubita.

Kuko yavuze ko yamukubitiraga amakosa ajyanye no gusesagura umutungo w’urugo cyane ko ngo kuri uriya munsi uyu mugabo yari yafashe ibihumbi 150000 by’amafaranga y’u Rwanda akabijyana ku bettinga bakayamumara maze uyu mugore akajya guhaha agapakira ibyo ajyana maze yajya kwishyura akabura amafaranga ibyatumye ajya kumushaka maze aho amuboneye agahita amuhata ziriya nshyi namwe mwabonye.

Gusa muri icyo kiganiro yavuzeko uyu mugabo ari kurwego rubi aho aho adashobora no gutunga telephone kubera ko umunsi umwe aba yayikiniye. Ibi byose Micky akimara kubyumva yumvise ahubwo uriya mugore yaramukubise gake ngo yaragomboga kwongeza mo ngo kuko uriya mugabo akwiye gukubitwa ashingiye kumakosa yumvishe uriya mugabo afite.