Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwongereye Murenzi Abdallah amezi atatu yandi yo gukomeza kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho mu gihe hagitunganywa amategeko y’uyu muryango.
Mu Ugushyingo 2025, ni bwo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwaseshe Komite yose yari iyoboye Rayon Sports maze rushyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho bugomba no kuzategura inama y’inteko Rusange ndese bukavugurura amategeko y’uyu muryango.
Bimwe mu byo Murenzi na bagenzi be bahanye izi nshingano basabwe, harimo guhuza abakunzi b’umuryango wa Rayon Sports biciye mu bumwe bwabo.
Gushyiraho inzibacyuho muri iyi kipe, byaturutse ku mwuka mubi warimo hagati y’abayobozi bacyuye igihe bari bayobowe na Twagirayezu Thadée n’abandi bari baratoranywe barimo Visi Perezida we, Muhirwa Prosper.
Murera imaze iminsi yitwara neza aho ku manota 12 iheruka gukinira, yabonyemo 10 nyuma yo gutsinda imikino itatu ikanganya umwe muri ine yakinnye.


