Urupfu rwa Col. Willy GOMA rwavugishije benshi muri Africa runababaza benshi.

rupfu rwa Col. Willy GOMA rwavugishije benshi muri Africa runababaza benshi.
Amakuru avuga ko Col. Willy Goma, wari umuvugizi mu bya gisirikare w’umutwe wa M23, yarashwe n’ingabo za Leta ya Congo na banshanshuro mu minsi ishize. Bivugwa ko yari mu rugamba yavugaga ko rugamije kurengera uburenganzira bw’abaturage bavuga ko bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano n’ihohoterwa muri Congo.
Bamwe mu bamushyigikiye bavuga ko yarwanaga ku burenganzira bw’abaturage, ndetse bagashinja Leta ya Congo n’umutwe wa FDRL kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mu bice bimwe by’igihugu nubwo ibi bikomeje gutera impaka n’ibitekerezo bitandukanye.
Urupfu rwe rwibukije benshi amateka y’abayobozi bagize uruhare rukomeye mu mateka ya Afurika, aho bamwe bavuga ko ibikorwa bye n’urugamba rwe bitazibagirana mu mitima ya benshi muri Congo bakamushinja ko yakoze ikosa rihambaye ryo kureka abacanshuro bagataha iwabo dore ko arinabo ba mwivuganye.
Iyi nkuru ikomeje guteza impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku bibazo by’umutekano n’amateka y’intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *