Abanyamakuru b’imikino mu rwanda bakunzwe kandi bakomeye cyane habo mu rwanda Rugaju Reagan na Lorenzo bongeye guhunzwa ndetse ibiganiro byabo bigira icyo bigeraho cyane ko byagizwemo uruhare na RMC Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura .
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwashimiye Musangamfura Christian Lorenzo, na Rugaju Reagan bahisemo inzira y’ibiganiro, ubwumvikane n’ubuhuza, mu gukemura amakimbirane bagiranye mu bihe bitambutse, akagaragara no mu ruhame.
RMC ivuga ko iyi ari intambwe ishimishije kandi ishimangira ubunyamwuga, kwiyubaha ndetse no guharanira ishema n’icyizere abaturage bafitiye itangazamakuru.
RMC irasaba abanyamakuru kwirinda gukoresha umuyoboro w’igitingazamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga zabo bwite nk’igikoresho cyo kwihimura kubo mufitanye ibibazo.
Yakomeje igira iti: “Tuboneyeho gushishikariza abakora umwuga w’itangazamakuru bose gukomeza kwimakaza imyitwarire iboneye, kubahana, no kwihutira gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro.”
aba bombi bari bamaze iminsi batukana kumbuga nkoranyambaga bitana amazina atari meza ndetse bashinjanya ibyo bakomeza kuvuga ko babeshyerwa ibi rero byateshe imvururu kumbuga ibyatumye abenshi batangira kuvugako RIB Rwanda ikwiye kubijyamo igahosha ayo makimbirane.
ubu abakunzi babo ndetse n’abakunzi b’ama Radio bakorera bishimiye iyi ntambwe kandi bigaragarako aya makimbirane ashobora kuba yahoshe nkuko twabigaritseho hejuru.
