Rurangiranwa mu mupira w’amaguru akaba umuvandimwe wa Yvan Buravan Yanick Mukunzi yatangaje ko atashakaga gukora ubukwe ariko kuva yakakira inkuru y’incamugongo ko inshuti ye magara Yvan Bravan yitabye Imana byatumye afata umwanzuro wo gushaka umugore akabyara hanyuma niyo nawe yazitaba Imana akazagira abo asiga bamukomokaho.
Yanick Mukunzi uri mu Rwanda mu kiruhuko kuko ubu ntakipe afite akinira ni nyuma yuko atandukanye n’ikipe yakiniraga ku mugabane w’uburayi bityo akaba ari gufatira ikiruhuko cye mu Rwanda aho ari no gukorera imyitozo yo kugiti cye.
Mukunzi Yanick kandi yahakanye ibyari bimaze iminsi bivugwa ko yagarutse mu Rwanda aje gukinira Rayon Sport avugako we n’abajyanama be babitekerejeho bagasanga ataricyo gihe ngo agaruke gukina mu Rwanda ngo kuko abona Atari yagira kukigero cyo kugaruka murugo ahubwo agiye kurushaho kwagura career ye murwego rwo kurushaho kuzamura umukira we.
Ni mukiganiro Yanick Mukunzi yagiranye na MIE Empire ya Irene Murindahabi maze bagaruka kumibyirukire ye aho yagarutse kukuba yarakuranye na Yvan Bravan banakinana cyane ko ngo Burabyo yarazi gukina cyane ariko impano yo kuririmba ikamuganza bityo akigira mubyo guhanga indirimbo.
Yanick Mukunzi yagarutse kandi ku kuba yarababajwe cyane n’urupfu rwa Bravan maze avugako yari yarihaye kutazakora ubukwe ariko avugako kuva yabona umucuti we yitabye Imana byamuteye kwitekereza ho maze agafata umyanzuro wo guhita ahinga umuryango we akagira abamukomokaho.
Yanick kandi yagarutse kuburyo yahuye n’umukunzi we umugore bamaze igihe babana maze avugako umugore we asa nuwamupapuye umukobwa winshuti ye ngo kuko mugore we yari afiye umucuti ariko uwo mucuti niwe wakundanaga na Yanick Mukunzi byatangiye gake ariko birangira uwo mukobwa avuyemo maze undi yinjira atyo.
Mwijwi ryuje ibitwenge Yanick Mukunzi yavuzeko yishimira umuryango we cyane ndetse ntacyagaciro afite kuri iyi si cyaeretse umugore we n’abana be kuko avugako abakunda cyane kandi nibo bantu adashidikanya ko nabo bamukunda.
