Umunyamakurukazi wa Radio na Tv akaba n’umushyushya rugamba Bianca yatangaje ko mu kwezi gushize yakoze impanuka ikomeye cyane yari igiye kumutwara ubuzima gusa Imana ikinga ukuboko kwayo.
Ni amafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranya mbaga maze yandika ho ubutumwa ngendanafoto bizwi nka caption agira ati “mu kwezi gushize nagize impanuka iteye ubwoba kandi iyo mpanuka nayifashe nkikimenyetso k’Imana cyo ku nkangura, ubuzima nibugufi cyane kuburyo bushobora no guhagarara igihe icyo ari cyo cyose n’inzozi zawe zikazimira.
Nkuko nanjye byari bingendekeye iyo Imana idakinga ukuboko kwayo, ndashima Imana ko yahabaye ikandindira ubuzima ubu ndi amahoro ndarinzwe kandi niteguye kugarukana imbaraga ndetse no gukomera birenze uko nari meze na mbere.
Uyu munyamakurukazi rero uri mubakunzwe kandi babikora neza byarikuba ari igikuba cyacitse iyo twumva inkuru mbi imubika ariko hashimwe Imana ko bitabaye .
Ubundi biba bigoye ko wabona icyamamare cyanditse amagambo ashima Imana cyane nk’uku keretse iyo habaye ikintu nk’iki ariko kandi nanone biba byiza iyo umuntu yibutse ko hari umuremyi utureberera mbere y’uko hagira ikibi kimubaho.
Bianca rero abantu baribaramubuze batekerezako yaba yararetse itangazamakuru adasezeye icyabaye n’uko Atari ameze neza kubera uburwayi ariko nanone ubu yakize ndetse nkuko yabitangaje agiye kugaruka mu kazi ndetse iyi ni inkuru yashimishije abakunzi be cyane bagaragaza ko bari bamukumbuye ndetse bamusengeraga cyane kuko bamukunda.
