Umunyamakuru wabaye umuhanzi, Gloria Mukamabano, wamenyekanye cyane asoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda yasezeye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nyuma y’imyaka icyenda.
Mu butumwa yageneye bagenzi be n’ubuyobozi bwa RBA, Gloria yashimiye ibihe byiza n’amasomo yakuye muri iki kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 9 maze muri RBA, ndashaka gushimira buri wese n’ubuyobozi bwa RBA ku bw’ubufasha n’icyizere mwampaye muri uru rugendo.”
Yakomeje agaragaza ko imyaka yari amaze muri RBA yamusigiye byinshi by’ingenzi mu buzima bwe bw’umwuga n’ubusabane.
Ati: “Amasomo, ubushuti n’imikoranire twubakanye n’ibindi twahuriyemo bizankomeza. Mu gihe ndi gutera indi ntambwe, nzakomeza gufata iki gice cy’ubuzima nk’ikidasanzwe kuri njye.”
Gloria yari asanzwe ari umwe mu basomyi b’amakuru bakurikirwa cyane kuri Televiziyo Rwanda, ndetse ari n’umuyobozi wa Televiziyo KC2.
Mbere yo kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, Gloria Mukamabano yari yaragerageje no mu muziki.
Ku rubuga rwa YouTube hagaragara indirimbo zitandukanye yakoranye n’abahanzi barimo umuraperi Fireman, aho bakoranye igihe kinini mu mishinga itandukanye y’umuziki.
Ibi byatumye benshi bamumenya mbere nk’umuhanzi, nyuma aza kwinjira mu itangazamakuru aho yaje kubaka izina rikomeye mu gusoma amakuru no kuyobora ibiganiro kuri Televiziyo Rwanda.
Umunyamakuru Robert Cyubahiro wa Magic FM, bakoranye igihe kinini kuri Televiziyo Rwanda, yamugeneye ubutumwa bwo kumwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya agiyemo.
Abinyujije kuri konti ye ya X, yagize ati “Byabaye icyubahiro gikomeye gukorana nawe, Gloria Mukamabano. Mu gihe nakoreraga kuri Televiziyo, ntiwari umukozi mugenzi wanjye gusa, waranyoboye, untera imbaraga zo gukora neza kurushaho, kandi umfasha gukura mu mwuga. Nzahora nshimira amasomo wampaye n’ikiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya mu gitondo twahuriragamo. Ibyiza byose Nshuti yanjye!”
Ubutumwa bwe bwagaragaje ko Gloria atari umukozi gusa, ahubwo yari n’umujyanama n’umuntu wagize uruhare mu kuzamura urwego rw’abo bakoranaga.

Gloria Mukamabano yasezeye kuri RBA nyuma y’imyaka 9 ayikorera, ashimirwa uruhare yagize mu kuzamura urwego rw’itangazamakuru kuri Televiziyo Rwanda

Nyuma y’imyaka icyenda muri RBA, Gloria Mukamabano yafashe icyemezo cyo gutera indi ntambwe, asiga amateka muri KC2 no mu isomwa ry’amakuru kuri Televiziyo Rwanda
