Goma — Byatangiriye mu nama y’ibanga yabereye mu nzu y’icyaro mu gace ka Masisi, mu Ntara ya North Kivu. Mu rukerera, Lt. Col. Willy Ngoma — wari umuvugizi wa gisirikare wa M23 mu ihuriro rya AFC/M23 — yishwe hamwe n’abandi bantu 18, nyuma y’igitero cya drone cyavuzwe ko cyari giteguye neza kandi gikomeye cyane.
Amakuru aturuka ku bantu bari hafi y’ibyabaye avuga ko Ngoma hamwe n’abayobozi bakuru ba M23 bari bahuriye mu rugo rw’umusirikare mu cyaro kugira ngo baganire ku mirwano yari ikomeje gukara hafi y’umujyi wa Rubaya, uzwiho ubucukuzi bwa coltan.
Muri iyo nama harimo n’umugaba mukuru wa M23, Gen. Sultan Makenga.
Nama yamaze amasaha menshi kugeza mu rukerera rwa kare. Nyuma yo kuganira no gusangira, Makenga yavuye aho saa munani z’ijoro (2:00 a.m.) ajyanye n’abamurinda bake. Ngoma we yasigaye aho akomeza ibiganiro n’abandi basirikare.
Ahagana saa cyenda z’ijoro (3:00 a.m.), Ngoma yavuye muri iyo nzu ajya ahandi mu modoka zitwa convoy.
Amakuru avuga ko batari bazi ko hejuru yabo hari drone y’ubutasi yari imaze igihe ibakurikirana.
Igihe convoy ya Willy Ngoma yagendaga mu mwijima i Masisi, drone y’intambara yahise irasa ibisasu bikomeye ku modoka zabo, izisenya ako kanya.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati:
“Igitero cyari giturutse ahantu nyaho kandi gikomeye cyane. Imodoka zasenywe ako kanya. Abantu 19 bahise bapfa, barimo Lt. Col. Ngoma n’abamurindaga.”
Mu bapfuye harimo n’abarwanyi b’intoranwa barindaga abayobozi bakuru ba M23 (praetorian guard), bikaba byerekana uburemere bw’igitero.
Nta gisubizo cyahise gitangwa n’ingabo za Leta ya RDC zizwi nka FARDC, nubwo zimaze igihe zikoresha drones mu mirwano yo mu Burasirazuba bwa Congo.
