Perezida Museveni azatuma Jose Chameleone asezera umuziki.

Umuhanzi wo muri Uganda, Jose Chameleone yagaragaje urukundo rukomeye akunda President Museveni wa Uganda n’ubutegetsi bwe maze atangaza ko ateganya gusezera burundu mu muziki umunsi Perezida Museveni azaba yavuye ku buyobozi.
Chameleone yavuze ko kuva icyo gihe atazasubira muri studio gukora indi ndirimbo, icyakora avuga ko azakomeza kujya agaragara ku rubyiniro aririmba izo yakoze kera. uyu muhanzi ukomeye ku mugabane wa Africa n’ahandi cyane ko ari umwe mu bakora ibitaramo bikomeye cyane mu mazu yagenewe kwakira ibitaramo kandi akahuzuza gutangaza ibi bisa no guca intege cyane abakomeje kugaragaza ko Uganda ikeneye undi muyobozi.
Ati “Ndashaka kuvuga ko umunsi Perezida Museveni azava ku buyobozi, nicyo gihe nzasezera gusubira muri studio. Nzagumana indirimbo za kera, kandi aho niho nzahagararira.”
Prezida Museveni uretse gukunda jose Chameleone anamufata nk’umutungo wigihugu aho avugako abahanzi nkawe baba bakwiye kwitabwaho nigihugu kuko bagirira akamaro igihugu ndetse bakanateza imbere ubukera rugendo ninayo mpamvu mu minsi ishize ubwo Jose Chameleone yarwaraga bikomeye Prezida yamuvuje ndetse agakira neza.
Chameleone rero azite impamvu zifatika zo gukunda Museveni kuko nawe yashyigikiye ubuhanzi bwe izi zikaba impamvu simusiga zatumye avugako azakomeza gukora umuziki kugeza igihe Prezida Museveni azaba atakiri Prezida ahubwa agakomeza kuririmba izo yakoze gusa kuko abonako ibyiza bizira rimwe ndetse no kujyana ntacyo byaba bitwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *