Urwego rw’Amerika rushinzwe iperereza ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku idini muri Nigeria rwagaragaje ko amategeko ya Sharia ari kimwe mu bibazo bikomeye bigomba gukurwaho, mu rwego rwo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa Abakristo muri icyo gihugu.
Amerika yatangiye gukora isuzuma ry’uko Nigeria yubahiriza uburenganzira bwo kwishyira ukizana mu by’idini ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’ibirego by’ihohoterwa rikorerwa Abakristo rikomeje kwiyongera.
Abadepite ba Amerika bashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko wiswe Nigeria Religious Freedom and Accountability Act of 2026, ugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku idini no kuryozwa abarikora.
Mu byifuzo byatanzwe harimo: Gukuraho burundu amategeko ya Sharia n’ayo guhana icyaha cyo gutuka idini (blasphemy laws); Gushyiraho amasezerano y’umutekano hagati ya Amerika na Nigeria agamije kurinda imiryango y’Abakristo ishobora kwibasirwa no kurwanya imitwe y’iterabwoba;
Gufatira ibihano cyangwa kubuza visa abantu bashishikariza ihohoterwa rikorerwa Abakristo; No guhagarika cyangwa kugabanya inkunga Amerika iha Nigeria kugeza igihe leta y’icyo gihugu igaragaje ingamba zifatika zo guhagarika ibyo bitero.
Uru rugendo rwatangijwe na Riley Moore, uhagarariye agace ka 2 ka West Virginia mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, afatanyije na Chris Smith, uyobora komisiyo ishinzwe Afurika muri Komite y’Ububanyi n’Amahanga.
Moore yavuze ko mu myaka ishize Abakristo bo muri Nigeria bahuye n’ihohoterwa rikomeye ririmo gutwikirwa insengero, gusenywa kw’imidugudu no kwicwa kw’imiryango, mu gihe amahanga yarebaga ntacyo akora. Yongeyeho ko yasuye Nigeria akibonera ibibazo by’umutekano bihari.
Abategetsi ba Amerika banavuze ko amategeko ya Sharia n’ayo guhana icyaha cyo gutuka idini akoreshwa mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kwibasira Abakristo n’abandi bari mu byiciro by’amadini atandukanye, ndetse no gutanga ibihano bidakurikije amategeko akwiye.
Kugeza ubu, amategeko ya Sharia n’ayo guhana icyaha cyo gutuka idini akurikizwa mu ntara zigera kuri 12 zo mu majyaruguru ya Nigeria.
Ibi byifuzo bishobora guteza impaka zikomeye, cyane cyane mu baturage b’Abayisilamu benshi batuye muri ibyo bice, aho bishobora kongera ubushyamirane bushingiye ku myemerere.
Ku rwego rw’umutekano, Amerika imaze igihe igaragaza impungenge ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku idini muri Nigeria. Mu mpera za 2025, Perezida Donald Trump yongeye gushyira Nigeria ku rutonde rw’ibihugu byihariye bikurikiranwa kubera ihohoterwa rikorerwa amadini (Country of Particular Concern).
Muri icyo gihe kandi, Amerika yatangaje ko yagabye igitero cy’indege ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba muri Leta ya Sokoto.
Washington yanaburiye Nigeria ko ishobora guhagarika inkunga cyangwa gufata izindi ngamba zikomeye mu gihe leta yayo itafashe ingamba zigaragara zo kurinda abaturage bayo no guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku idini.
Abasenateri ba Amerika bakomeje gushyira ahagaragara raporo no gutanga imishinga y’amategeko isaba ibihano, kubuzwa visa no gushyiraho amasezerano y’umutekano hagati y’ibihugu byombi, mu rwego rwo gusaba Nigeria kugaragaza uruhare rwayo mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku idini.
