Kenguruka Delia Chainese yavuze impamvu yikuye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi

‎Ku nshuro ya mbere Kenguruka Delia Chainese Ketina yahishuye impamvu zamukomye mu nkokora bigatuma yikura mu irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi ryabaye mu 2025, nyamara yari ageze ku irushanwa rya nyuma.

‎Muri Kamena 2025, nibwo umuryango utegura iri rushanwa washyize hanze itangazo bavuga ko uyu mukobwa yikuye mu irushanwa kubera ibibazo by’ubuzima bwe.

‎Icyo gihe Delia yavuze ko yahisemo gushyira imbere ubuzima bwe, ahitamo kubanza kujya kwiyitaho, icyakora ntihatangajwe ikibazo nyakuri yahuye na cyo.

‎Kuri ubu Delia yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kumenya ko yari atwite.



‎Yavuze ko nyuma yo kuva muri iri rushanwa yarize amarira menshi kuko ari ibintu atari yiteze, cyane ko nawe ubwe atari azi ko atwite.

‎Akomeza avuga ko urugendo rwe rwo gutwita rwajemo ibibazo byinshi, ariko ashimira umugabo we ku bwo kuba yaramubaye hafi bakabinyuranamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *