Mwitege ibyo ngiye kubakorera muri uyu mwaka – Davis-D

Umuhanzi Davis D yatangaje ko abakunzi b’umuziki we bagiye guhura n’ibyago bikomeye cyane byo kwicishwa umuziki mwiza kuberako uyu mwaka abafitiye ibikorwa batigeze bamubonana mu myaka yabanje anateguza indirimbo nshya nyuma y’indi ndirimbo amaze iminsi ashyize hanze ari kumwe na Ish Kevin.

uyu muhanzi ibi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambagaze avugako abakunzi be bitegura ibikorwa bihambaye azajya abagezaho gake gake muri uyu mwaka wa 2026 uyu muhanzi kandi umaze igihe atari mu rwanda yibera mu burayi aza kugaruka nanone ubu ari murwanda ndetse yatangiye n’ibikorwabye.

Davis D wamenyerewe mugukorana na Element Eleeeeh muri iyi minsi bamaze iminsi badakorana indirimbo nk’uko bisanzwe maze we akemeza ko uyu mu producer atariwe mpano ikora indirimbo ikomeye yonyine hari n’abandi bafite impano zidasanzwe kandi bakora indirimbo zigakundwa.

kuri ubu rero Davis D akaba yamaze gutangaza ko ibikorwa afite muri iyi minsi ari ibikorwa byindashyikirwa ndetse abanyarwanda bagiye kuryoherwa impano ye binyuze mu bikorwa biremereye kandi birimo n’ama collabo aremereye agiye gukora ndetse azanyura abanyarwanda by’umwihariko muri iyi mpeshyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *