Queen ntiyanyemera kuko ndi mugufi – Nizzo Kaboss

Umukinnyi wa cinema queen wamenyekanye mu rukundo Regis Skits na Nizzo Kaboss wamamaye mw’itsinda rya urban Boyz bahishuye iby’urukundo rwabo rwari rumaze iminsi runugwanugwa abantu bemeza ko aba bombi bari mu rukundo

 

Ibi babitangarije mu kiganiro na igihe culture ubwo baganiraga n’umunyamakuru emmy ikinege hanyuma bakagaruka kubimaze iminsi bibavugwaho ndetse uyu mukobwa akemezako video yanyujije kumbuga ze ntakidasanzwe cyari kiyirimo uretse kuba byari video nk’izindi.

 

Queen kandi yagaragaje ko ari inshuti ya Nizzo kuva yiga muri primary ndetse na segonderi hanyuma aba bombi bahamya ko ntarukundo barimo ndetse ko ntawakemera undi cyane ko nizzo yanyuzagamo agahamyako queen atamwemera maze queen nawe akemeza ko nizzo kabossi atamwemera.

Aba bombi bahamije ko imvano yo kuba barikumwe cyane muri iyi minsi ngo ni uko bafitanye imishinga ibyara inyunga cyane ko nizzo yamezako we kukigero cye ntacyamuhuza n’umuntu batagiye gukora ikintu kidasanzwe kandi kibabyarira inyungu nyinshi kumpande zombie.

 

Aba bombi bemeje ko nubwo kuri ubu bameranye neza ndetse barikumwe cyane ariko bari bamaze imyaka irenga 10 batabonana kubera uko baba bahuze bombi uburero icyabahuje ni akazi ntabyurukundo n’ubwo narwo Atari ikintu kibi kandi batarwanga rubaye ruhari.

Queen yanze kuvuga kumubano we na Regis gusa buri wese arabona ko umubano we na regis utameze neza cyane ko na video bakoranaga zitagisohoka nk’uko zasohokaga ukabonako harimo ikibazo ndetse nawe ubwe yihamirije ko mbere y’uko agirana uyu mubano na Nizzo yari ameze nkuri single kuburyo buri wese yahamyako ari single bisobanuyeko ntakidasanzwe yari agikorana na regis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *