Dushingiye ku bushakashatsi bw’inzobere nk’ubwa Dr. Brigitte Steger wo muri Kaminuza ya Cambridge n’inyigo zakozwe n’ikigo WELWEL bwagaragaje ko kuruhuka byibura iminota 15 mu kazi hari impinduka bigira ku muntu no mu kazi.
Dr. Brigitte Steger agaragaza ko gusinzira mu kazi mu Buyapani🇯🇵 bitandukanye no mu bihugu by’Uburengerazuba; aho bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko umuntu yakoze cyane akananirwa, bityo akaruhuka kugira ngo agarure ubuyanja. Inyigo yakozwe n’ikigo Nextbeat Co. ahagana muri 2018 yerekanye ko abakozi baruhuka gutya bagira amakosa make kandi bagatekereza neza.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bakozi barenga 5,500 mu Buyapani🇯🇵 no muri Amerika bukozwe na kaminuza ya Harvard kuva muri 2014 kugeza muri 2021, bwemeje ko gusinzira iminota 15 na 30 bituma umusaruro w’akazi wiyongera ku kigero cya 34%, n’ubushishozi bukazamuka bukagera kuri 54%.
Ibi byatumye ibigo nka Google, Nike, na NASA bibyemera, bishyiraho “Sleeping Pods” ahantu hihariye ho kuruhukira kuko byabonye ko bituma abakozi bagira akanyabugabo, bakubaha akazi, kandi bakagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, imibiri yabo ikaringaniza imisemburo irimo Cortisol izamura umunaniro ukabije ibizwi nka stress igihe iri hejuru.
