Dusengimana Isae w’imyaka 42 y’ amavuko atuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Nyagihanga yiga ku Kigo cy’amashuri cya Es APEM Ngarama. Avugako yasubiye kwiga afite imyaka 38 ubu akaba amazemo 4 kandi ngo agomba gusoza amashuri ye ntankomyi.
Dusengimana avugako yari yararetse kwiga hanyuma barumuna be barakomeza bariga barasoza, ibyo ngo yabibona bigatuma nawe yumva ko akwiye gusubira mu ishuri agasoza nk’abandi n’ubwo yari akuze, avuga ko aho kumutera ishyari byamuteye ishyaka ryo kumva ko ishuri kuri we ari ingenzi.
Uyu munyeshuri w’imyaka 42 n’ubwo yiga ariko nawe ni umubyeyi ufite abana bane kandi we yivugira ko mu banyeshuri bigana harimo n’abangana n’abana be, kandi n’abana be nabo bariga ariko avuga ko nabo babyakiriye ko ise nawe ari umunyeshuri kimwe nabo.

Aganira na UMUNSI.COM yagize ati:”Narize hanyuma nza guhagarika kwiga. Nyuma y’aho nkabona barumuna bange bari kwiga bagasoza neza, ibyo bigatuma ntekereza ko nihemukiye. N’uko mfata umwanzuro wo gusubira mu ishuri mfite imyaka 38 n’ubwo bitari byoroshye.”
Yakomeje agira ati:”Iyo umuntu akuze afite umuryango ndetse n’ibindi byinshi byo kwitaho biri mu mutwe we, abantu benshi ntibiyumvisha ko yakwiga agafata amasomo yose nk’abandi ariko nge mbona byose aribyo twishyiramo. Nonese ko niga kandi ibyo nize nkabifata neza ndetse nkanagira amanota meza”.
Uyu munyeshuri avugako ko bimwe mu bimufasha gutsinda amasomo ye harimo kugira amatsiko, gukunda kubaza ndetse no kubaha abamurera.
Zimwe mu ntumbero ze harimo kwiga akarangiza amashuri yisumbuye ndetse akiga na Kaminuza.

Bamwe mu banyeshuri bigana na Dusengimana harimo n’abangana n’abana be bavuga ko acyiza babanje kutamwiyumvamo, ariko uko iminsi yagiye ishira bakabonako ntabidasanzwe.
Mwesige Alex ati:”Kubona umuntu ukubyaye mugiye kwicarana ku intebe y’ishuri uba ubona bidasanze kandi nta n’ubwo wahita umwiyimvamo cyangwa ngo umwisanzureho ariko ubu aradufasha mu amasomo”.
Mbabazi Liliana ati:”Yinjiye mu ishuri tubanza kugirango ni umwarimu nyuma tumeyako ari umunyeshuri, kuberako yari mukuru tukumvako ashobora kuzajya asuzugura abarimu kuko harimo abo aruta. Ariko ntabwo ariko ameze kuko arumvira kandi atsinda neza”.
Ubuyobozi bw’Ishuri rya Es APEM Ngarama buvuga ko nabwo bushima imyitwarire myiza y’’uyu munyeshuri kuko agaragara nk’umuntu ufite intumbero ngari.
Mukamparirwa Claudine Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Es APEM Ngarama yagize ati:”Dusengimana Isae ni umwe mu banyeshuri dufite bintangarugero mu myitwarire. Urabona kuba umuntu umubyaye akakwigisha, ukamwumvira bikora bake ariko ibyo ntabirebaho”.
Yakomeje agira ati:”Icyiza cye arirekura akabaza aho adasonukiwe kandi abarimu be abafata nk’abajyanama kandi atsinda amasomo ye neza cyane. Iyo muganiriye wumvako afite ubushake bwo kuziga na Kaminuza kandi birashoboka kuko abishaka.”
Dusengimana Isae afite abana ba 4 n’ umugore 1 yasubiye mu ishuri afite imyaka 38 ubu akaba afite imyaka 42 yabayeho n’umushumba w’Itorero.




