Bruce Melodie na The Ben bashobora guhurira mu bitaramo bizenguruka Afurika y’i Burasirazuba
Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko bari kureba uburyo we na The Ben bazakorana ibitaramo bizazenguruka bimwe mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, nyuma yo gukorana ibizazenguruka igihugu mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2026.
Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo yo muri Uganda ya ‘Galaxy’, aho yavuze ko bashobora kuzabikorera mu bihugu bine bitandukanye.
Ati “Turi kugerageza kureba niba twabikora hano muri Uganda, Kenya, Tanzania, wenda n’i Burundi.”
