Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Ndayishimiye Rugaju Reagan, yihakanye ubutumwa busaba imbabazi nyuma yo guterana amagambo na Musangamfura Christian ‘Lorenzo’ wa SK FM.
Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X ruri mu mazina ya Rugaju Reagan, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, nyuma y’uko abamukurikira bakomeje kugaragaza ko ibyo yakoze bitari bimukwiriye.
Bugira buti “Muraho! Niseguye ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Muby’ukuri nabitewe n’uburakari bw’ibinyoma byari bimaze igihe bimvugwaho. Uwo muntu si we ndi we, ndasaba imbabazi buri wese wababajwe n’uko nitwaye kandi ntibizongera.”
Konti yanyujijweho ubu utumwa igaragara ko inyuraho andi mashusho n’ibikorwa bya Rugaju, gusa mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE yavuze ko iyo konti atari iye ndetse na we yabibonye bisakara nta ruhare abigizemo.
Lorenzo aherutse kwibeshya kuri konti ye habanzaho ubutumwa bwihanangiriza Rugaju bwari bwanditswe na Rayon Sports, nyamara byaravugwaga ko ari mu birukanishije Ngabo Roben w’inshuti ye kugira ngo ajye muri ako kazi.
Ni ubutumwa butakiriwe neza, bibabaza abarimo Rugaju wari ufitanye amasinde na Lorenzo kuva bagikorana kuri RBA.
Rugaju aherutse gukora ‘Live’ kuri Instagram nyuma y’uko agaragaje ko adacana uwaka na Lorenzo yise “Gore Gore”, amugaragaza nk’umuntu udashobotse kandi amuzi neza kuko babanye.
Ati “Nta gishya. Buriya agira utuntu tw’udusazi, arisaza agacumba. Iyo umukanze gato ajya mu mwanya we. Noneho aho abera umuntu w’umuswa, agahita avuga ngo bamwinjiriye kuri Twitter ye, ahita asiba ibintu.”
Si ibyo gusa kuko yavuze ko yigeze gushaka kumushora mu mico mibi, ifite aho ihuriye n’abaryamana bahuje ibitsina.
Ati “Ariko mwagiye mureka, murashaka ko ntanga, ntange koko ntange bibe ya ndirimbo ya Bruce [Melodie- Akinyuma]. Ntange koko umwana wo mu bakirisitu, wo mu batambyi?”
