Umukundwa Clemence wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Cadette, yagaragaje ko nawe ku nshuro ye ya mbere mu buzima bwe yabashije kwizihiza umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin ari kumwe n’umuntu akunda.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ku munsi wa Saint Valentin yagiranye ibihe byiza n’umukunzi we, Mushtag Ibrahim ukomoka muri Iraq,
Mu butumwa Mushtag yageneye Cadette, yagize ati “Ntabwo uri umukunzi wange gusa, uri ahantu nkunda kuba. Ndagukunda!”
Uyu musore ukomoka muri Iraq ariko ukorera mu Rwanda akazi ko gufata no gutunganya amashusho, yatangiye kuvugwa cyane mu rukundo na Cadette kuva mu mpera z’umwaka ushize.

