Kubyibuha sikintu kibi ariko iyo bikabije bibangamira nyirabyo by’umwihariko ku bakobwa usanga bifuza kugira ibiro bigereranije kuko bituma bongera igikundiro bagirirwaga nabo badahuje igitsina.
Twaguteguriye ubwo icumi 10 wakoresha ukagira umubyibuho uri kukigero ushaka ibituma ubuzima bwawe bugenda neza.
Kugabanya ibiribwa bikorerwa mu nganda : ibi biribwa bikorerwa mu nganda bikomeza kugarukwaho n’abaganga ko bikorwa hongerwamo amavuta menshi atuma iyo ubifashe bikwongerera ibinure mu mubiri bigatuma ibiro byawe byiyongera. Aho harimo nk’imigati,amandazi,soda…..
Kurya indyo yuzuye: Kutibanda kundyo imwe nabyo bigarukwaho n’abaganga ko byatuma ingano y’umubiri wawe iringanira aha ni ukumenyako ukwiye kurya ibiryo biboneka mumoko yose y’ibiribwa aha ni ukuvuga kwibuka kurya imboga n’imbuto,ibishyimbo inyama z’umweru nk’inkoko, ifi nizindi z’umweru.
Kwirinda ibyo kurya cyangwa kunywa bikoranye amasukari menshi: ibi bizakurinda ibibazo by’ubuzima birimo nka diabete , umutima n’izindi ndwara. Aha nukugabanya ingano ya soda wanywaga , ukirinda ama icecream, imigati ama cake n’ibindi bikorerwa mu nganda bikongererwa amasukari.
Hindura amavuta ukoresha uteka: inyigo nyinshi zagaragaje ko amavuta agira uruhare muguma umuntu agira ibiro byinshi bityo abaganga batugira inama yo gukoresha amavuta akomoka kugihwagari, avoka n’ubunyobwa.
Kwirinda kirogoya mu gihe uri kurya: bymaze kugaragazwa ko iyo umuntu arya arangariye kuri television, computer cyangwa smart phone bituma arya kaloli nyinshi zongera umubyibuho; uretse kuba iyo urya utarangaye bituma wongera guhura n’umuryango wawe mutarangaye mukaganira ninabyiza ku buzima bw’umuntu.
Shyiraho gahunda y’imyitozo ngorora mubiri: byibuze buri munsi fata iminota 30 yo gukora siporo ushobora gukora mucaka ariko utabishoboye wakora urugendo n’amaguru, ushobora no kuzikorera iwawe ugasimbuka umugozi cyangwa ugatera pompaje n’ibindi bishobora gutuma amaraso yawe ashyuha kuko bitwika kaloli ziri mu mubiri bigatuma ibiro bigabanuka.
Menya kwitekera murugo: abantu benshi by’umwihariko urubyiruko rwibana usanga batunzwe n’amaresitora kandi ibiryo byo mu maresitora usanga byarateguwe mu buryo biryoha kururimi ariko ntacyo bifasha umubiri w’umuntu bityo iyo witekeye murugo bituma urya indo yuzuye kandi itetse neza uzineza ikigero cy’amavuta wakoresheje ndetse ugakoresha ibirungo bitongera kalolie mu mubiri wawe.
Gufata ifunguro rya mugitondo rikungahaye ku ntunga mubiri: aha harimo gufata ibiribwa bikomoka ku magi ndetse no gufata imbuto kw’ifunguro rya mugitondo birafasha cyane.
Guhora uhehereye: ibi bikubiyemo kunywa amazi menshi ku munsi kuko bituma indani mu mubiri uguma uhehereye ndetse ugahumeka neza ndetse kunywa amazi mbere yo kurya byagaragaye ko bitma umuntu atarya kaloli nyinshi zituma abyibuha.
Gukora imirimo ituma umubiri wawe ukomera: aha harimo guterura ibiremereye kuko bituma umubiri ukomera bityo ukegerana ikindi niukugira intego ihamye kugirango ibyo wiyemeje gukora utabitangira nyuma y’igihe gito ukabireka.

Murakoze iyi nkuru yisangize abo uziko yafasha maze uduhe igitekerezo mumwanya wa comment.
